Kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 26 Nzeri kucyicaro cy’umuryango w’ abibumbye I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’ America haratangira inama y’ inteko rusange y’umuryango w’ abibumbye ya 78 aho abakuru b’ ibihugu naza Guverinoma bazaganira kubibazo byugarije isi yose muri rusange, kuruyu wa 17/ Nzeri nibwo umukuru w’ igihugu cy’uRwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze I New York aho azageza ijambo kubitabiriye iyi nteko rusange kuruyu wa 20/Nzeri/2023.

Urugendo rw’ umukuru mukuru w’igihugu I new York rwabimburiwe n’inama yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango aho yigaga ku ruhare rwikoranabuhanga mwiterambere rirambye (SDGs) isi yihaye zigomba kuba zagezweho mu mwaka wi 2030.
Iyi nama kandi yanitabiriwe n’ umunyamabanga mukuru wungirije w’ umuryango w’ abibumbye umunyanigeriya Amina Mohammed, umunyamabanga mukuru wikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mwitumanaho (ITU) Doreen Bogdan Martin ndetse n’ Umuyobozi w’ ikigo cyikoranabuhanga muri Microsoft Brad Smith.
Mwijambo rye Perezida Paul Kagame yagarutse cyane kukibazo cyabatagerwaho namurandasi (interineti) avuga ko hakwiye kugabanwa igiciro cyayo ndetse hagashyirwa cyane imbaraga mukwigisha imikoreshereze yayo abatuye isi.
Ndetse yagaragaje ko ubwenge bukorano bushobora gufasha mwiterambere rirambye yagize ati
“Mbere yuko ndangiza munyemerere ngire icyo mvuga ku bwenge bukorano kugirango tugere kuntego zingamba ziterambere tugomba guteza imbere imbaraga ziri muri iri koranabuhanga tugomba kuzirikana ko rigomba gukora munyungu zacu aho kuturwanya mururwo rwego nsaba ITU cg umuryango mpuzamahanga w’itumanaho gutegura inama mpuzamahanga kubuhanga bwubukorano AI mbere yuko umwaka urangira tuzakenera ingamba nimiyoborere bihuriweho kandi bifite umurongo uhamye kubijyanye nubuhanga bwubukorano burengera buri wese aho aro hose.”
Amafoto (Village Urugwiro)