SOUTH AFRICA: BAKIRIWE NEZA CYANE MWIHURIRO BRICS AHO XI JIPING ARIKUMWE N’ABANDI BABUZEMO POUTINE

Muri Afurika Yepfo ahari kubera inama y’ ibihugu bikataje mwiterambere bimaze kugiraho bigera bihuriye mumuryango bise BRICS mumamagambo yimpine aho mu magambo arambuye ari Brazil, Russia, India, China and South Africa ngibyo ibihugu bihuriye mu BRICS aho bifatanyiriza hamwe imikorere kugirango bibashe kuzamura urwego rwabyo rugere ku cyigero cyo hejuru mu Bukungu, Umutekano, Imibereho myiza ndetse nibindi byinshi bitandukanye.
Inama ihuza ibihugu biri mu muryango wa BRICS ibaye ku nshuro ya 15 aho Afurika Yepfo ariyo yayakiriye abanyacyubahiro bateraniye muri Afurika Yepfo mumujyi w’ amateka wa Johannesburg barimo Xi Jinping wu Bushimwa, Narendra Modi Minisitiri w’ intebe wu Buhinde, Lula da Silva wa Brezil, Sergei Lavrov Minisitiri w’ Ububanyi namahanga niwe uhagarariye Perezida Vladimir Poutine, Cyril Ramaphosa wabakiriye muri Afurika Yepfo nabandi banyacyubahiro batandukanye batumiwe barimo Umunyamabanga w’ umuryango w’ Abibumbye Antonio Guterres, Umuyobozi w’ Afurika Yunze Ubumwe Perezida wa Comoro Azali Assoumani, Umuyobozi wa New Development Bank Marcos Prado Troyjo yashyizweho na BRICS NDB ikorera Shanghai mu Bushinwa hari kandi nabandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’ Afurika muri Amerika Yepfo muri Aziya na Karayibe ndetse nabikorera batandukanye bari mubateraniye I Johannesburg munama ya 15 yihuriro ry’ ibihugu bihuriye muri BRICS.
Mugihe cyiminsi itatu iri huriro ry’ ibihugu biri munzira yamajyambere byakiriye ibihugu bishya byibinyamuryango byari byarasabye kwinjira muruyu muryango wa BRICS aho ibyo bihugu aribyo Argentine, Egypt, Saudi Arabia, Ethiopia, Iran na United Arab Emirates (UAE) nubwo Umuyobozi wa Federasiyo y’ Uburusiya atitabiriye iyi nama Vladimir Poutine ariko igitekerezo cyo kugira amahitambo yo gukorana n’ imbaraga nyinshi zitandukanye (New World Order) yagishyigikiye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *