Salva Kiir wa Sudan Yepfo yagiriye uruzinduko muri Uganda aho yahuye na Yoweli Kaguta Museveni.

Perezida wa Sudani yepfo, Salva Kiir ari muri Uganda mu biganiro na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni Kaguta.

Perezida Salva Kill yakiriwe na mugenzi we wa Uganda Muzehe Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Aba bayobozi bombi, ibiro bya Salva Kiir byavuze ko kuri uyu wa kane, baganiriye ku mahoro n’umutekano mu karere.

Ibi biro byongeyeho ko: “Abayobozi bombi baganiriye kandi ku mahoro n’umutekano mu karere, cyane cyane ikibazo kireba Sudani no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Minisitiri w’ibikorwa bya perezida wa Sudani yepfo, Barnaba Marial Benjamin yavuze ko amasezerano y’amahoro yarangije intambara y’abenegihugu muri Sudani yepfo.

Mugihe Abantu bagera ku 450.000 bishwe abandi barenga miliyoni 2 bavanwa mu byabo mu gihe cy’intambara muri Sudani Yepfo. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *