18.5 C
New York
April 17, 2024
Global News Politics

Dr-CONGO: Wazalendo,FDRL Na FARDC imirwano ikomeye irakomeje hagati yabo na M23 Abaturage amagana bavuye mu byabo.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intambara irakomeje aho ingabo z’ igihugu FARDC hamwe n’ imitwe bafatanya irimo na FDRL yabasize bakoze amarorerwa mu Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994, mu guhangana n’undi mutwe ukomeye cyane muri Kivu zombi witwa M23 uvuga ko urwanira amahoro ku bavuga ikinyarwanda bafite inkomoko muri RDC bakomeje kwicwa no guhunga bakurwa mu byabo.

Indege yakozwe na Barusiya ya Sukhoi niyo ikomeje kurashishwa na FARDC kubitero ihanganyemo na M23.

Nyuma yo kubona ntacyo Leta ya Kinshasa ishaka gufasha aba baturage bakomeje guhunga no kwicwa abarwanyi bamwe mu bakomoka muri izi Kivu zombi zirwanirwamo bafashe umwanzuro wo guhangana n’ imitwe ikomeza kubaburabuza no kwica abanyantegenke bazira gusa ko bavuga uririmi rw’ ikinyarwanda aho bakomeje no kwibasirwa babwirwako badakwiye kuba muri iki gihugu.

Ikibazo cyiyi mirwano iri mu burasirazuba bwa RDC kandi kiri kureberwa mu mateka maremare yiki gihugu aho gifite umuzi mu ntambara zagiye zirwanirwa mu burasirazuba bwa Congo ntagihe iki gihugu gikungahaye cyane ku mabuye ya gaciro n’ ubundi butunzi buba munsi y’ ubutaka cyitahanganye n’ intambara zagiye zishakirwa impamvu harimo zitandukanye gusa bamwe mubahanga mu byubumenyi bw’ isi na politike bakomoza cyane kukuba izi ntambara zifite aho zihurira n’ ubutunzi butsitse muri ububurasirazuba bwa RDC.

Imitwe yitwaje intwaro irimo gukorana n’ igisirikare cy’ igihugu.

Kurubu nyuma yo kongera gutangira intambara aho imirwano ya FARDC n’ indi mitwe bafatanya FDRL n’ Abazalendo nindi mitwe bakomeje kurasana byakadakuraho n’ umutwe wa M23 aho bahanganira cyane mu birunga no mu duce turimo Kicanga nahandi aho umujyi wa Goma ukomeje kuzengurukwa aho ingabo za EACRAF z’ umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba zahungiye nyuma yo kuraswaho aho umusirikare umwe ukomoka muri kenya yishwe bakitanabamwana.

Umwe mubasirikare bavuye mu gihugu cya Kenya aherutse kwicirwa muraya makimbirane.

Umuryango wa EAC wa hisemo kwicecekera kugira icyo babivugaho gusa Perezida Tshisekedi Felix ubwo yarari mu nama yavugaga ku bidukikije yongeye gushinja u Rwanda kuba inshuti yinryarya ndetse ashimangira ko aho kugira ngo yubake ibikorwa remezo bihuza kurubu igihugu cye n’ u Rwanda ahubwo ko yumva yakubaka urukuta runini hagati ya RDC n’ u Rwanda kugira ngo igihugu cye cyibone amahoro, mu kiganiro n’ itangazamakuru Umuvugizi wa leta ya Kinshasa aherutse kwerekana icyo yise ibimenyetso simusiga aho yerekanye amafoto yavuze ko ari ingabo za RDF zari ziri kwinjira muri RDC kuza gufasha M23 gusa leta y’ u Rwanda binyuze mwijwi rya Madam Yolande Makolo umuvugizi wa Leta ya Kigali yahakanye ibyo bimeneyetso byerekanwa ko aramafoto yafashwe na Drone.

Related posts

GABON: IMPINDURA MATWARA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA MURI POLITIKE Y’ AFURIKA, ALI BONGO NAWE YANZWE N’IGISIRIKARE.

M Fabrice

NIKI CYITEZWE KU RWEGO MPUZAMAHANGA KUBIJYANYE NURUZINDUKO RWA KIM JONG UN MU BURUSIYA.

Ngenzi Kepfa

TUJYANE I RABAT MURI AMBASADE Y’ U RWANDA MURI MOROCCO TUMENYE UKO ABANYARWANDA BASAGA 121 BAHATUYE BAMEREWE NYUMA YUKO IKIGIHUGU CYIBASIWE N’ UMUTINGITO. 

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment