Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda na Madam bageze i Cotonou muri Bénin.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yageze i Cotonou muri Bénin.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madam Jeannette Kagame bageze i Cotonou muri Bénin aho bagiye kugirira uruzinduko rw’akazi rutangira kuri uyu wa 14.Mata.2023 kuzageza tariki 16.Mata.2023 bazahava nubundi bakomereza mu gihugu cya Guinne.

 

Ururuzinduko rukurikiye urwo Perezida Patrice Talon yagiriye mu Rwanda mu mwaka 2016 ubwo yasuraga u Rwanda ahantu yifuje ko igihugu cye cya Bénin cyagira ibyo cyigira ku Rwanda rumaze kwiyubaka nyuma y’ imyaka 29 rubayemo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Madam Jeannette Kagame yakiriwe na Madam Claudine Talon.

Perezida Paul Kagame yageze i Cotonou mumasaha atandukanye naya Madam Jeannette Kagame ndetse nirindi tsinda rinini ryiganjemo abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa RDB Claire Akamanzi ndetse n’ umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda Yolande Makolo nabandi.

Ururuzinduko ruzasiga hongewe ikibatsi mumubano mwiza wibihugu byu Rwanda na Bénin kuko hazasinywa “amasezerano atandukanye”, bazaganira ku bufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, koroshya ingendo z’abantu n’ibintu, no kurwanya iterabwoba.

Reba amafoto hano:

Leave a Reply

Your email address will not be published.