
Mwumvise iby’abakono ariko se abakono nicyo cyari ikibazo gusa? Ejo mu nama President Kagame yagiranye n’abavuga rikijyana I Musanze. Dore ibyo utamenye ku kibazo cy’amacakubiri n’uburyo President Kagame yatabaye amazi atararenga inkombe. Ubwo abakono bateranaga mu Kinigi ngo bashyireho umutware wabo n’ubuyobozi bwabo banakusanye amafaranga bazajya bakoresha.
Umugaba mukuru w’ingabo yarabimenye ndetse amenya ko hari Senior Officers bagiyeyo arabafunga ariko nkibisanzwe atanga brief report kuri CIC. Aha rero nibwo CIC amaze gusobanurirwa ibyo aba basirikare bari bagiyemo yavuze ati ikibazo si abakono aha hashobora Kuba barimo ibindi bibazo bindi byinshi tutazi yatanze amabwiriza ku nzego z’umutekano n’aba Ministers gushaka Details zindi, bamuhaye Report imeze itya; Perezida Kagame yamenye Amakuru ko muri Musanze, Burera Gakenke ndetse n’utundi turere harimo amacakubiri ashingiye Ku moko, Ku zisanzwe imiryango nyarwanda ibamo (Amoko gakondo, Ku karere
Urugero: Abakiga bari barironze ngo ntibagomba gukorana Business nabitwa abarera. Abadogo, abateme, abakonya n’andi matsinda yari yarishyize hamwe noneho akanakora ibimina ariko utari muri ubwo bwoko ntujyemo. Utu dutsiko twaje gukomera cyane kuburyo twarushije imbaraga abayobozi. Umwe muri ba gitifu b’imerenge yavuzeko mu murenge we byageze igihe waba utagishije inama utu dutsiko ntihagire gahunda ya Leta ikorwa kuko bahitaga bayirwanya.
Ibi ntabwo byagumye aha gusa kuko byarenze amoko gakondo ahubwo binjira mu bahutu n’abatutsi Bamwe bati ubwo bariya bakoze inama bagashyiraho n’ubuyobozi natwe twakora ibyacu ndetse tugakorana Business.
Ibi byaje kurenga Musanze, Gakenke na Burera ahubwo bijya mu turere tundi. Urugero muri Rutsiro hariyo ikibazo cy’abanyarutsiro n’abakomoka mu cyahoze ari Gisenyi nabo bakironda bikomeye waba uri umuyobozi ukomoka mu cyahoze ari Gisenyi ntube wayobora ngo abakomoka Rutsiro bakumve.
Aha nahise nibuka Solidarity Kibuye yo muri za 2000 nuko aho niho ibintu byari bigeze, igitangaje n’uburyo abayobozi babirebereye ndetse abandi bakanabijyamo.
President Kagame yongeye kwibutsa abavuga rikijyana ko ubumwe bw’abanyarwanda ariyo nkingi ya mwamba mw’iterambere ry’u Rwanda. Kagame yibukije abayobozi ko; Igihe cyose bazatatira ubumwe bw’abanyarwanda tuzasubira mu mateka ya 1994, Abayobozi basabye imbabazi ndetse biyemeza guca aya macakubiri.
President Kagame mu burakari bwinshi yavuze ko nibiba ngombwa hazakoreshwa ingufu ariko ibintu by’amacakubiri no kwironda gushingiye ku karere bigacika burundu.
Iyi nama yarimo abayobozi b’intara zose n’abamwe mubagize guverinoma aha ninaho President Kagame yabasabye kugenda aho bayobora Hose bakareba ko ntabintu nkibi biriyo bakabihagarika.
Nkurikije ibyo numviye mu nama y’ejo i Musanze ibyinshi ntananditse hano kubera uko biri sensitive amazi yari agiye kurenga inkombe iyo President Kagame adafatirana hakiri kare nibyiza ko ubuyobozi bukomera ku bumwe bw’anyarwanda ndetse bakaburinda uko bishoboka kose.
Amafoto: Village Urugwiro.