Perezida Mushya wa Nigeria yarahiye uyumunsi dore amateka ye.

Perezida mushya was Nigeria HE Bola Tinubu yarahiriye kuyobora iki gihugu.

Muri leta ya Nigeria habayeho umuhango wirahira kumugaragaro I Abuja mu murwa mukuru wirahira rya Perezida mushya usimbuye uwarusanzweho HE Mohamud Buhari warumaze imyaka isaga 8 ayobora leta ya Nigeria, Nyakubahwa Perezida mushya watowe n’ abaturage HE Bola Tinubu wimyaka 71 yarahiriye kuyobora Nigeria muri manda y’ imyaka ine iri mbere.

Nyakubahwa Perezida mushya warahiriye kuyobora Nigeria HE Bola Tinubu ubwo yaramaze kurahira mwijambo rye yagarutse cyane kukuba azayobora ikigihugu yubahiriza itegeko nshinga Nigeria igenderaho nandi mategeko yose kandi ko azibanda kugushyira imbere ineza ya baturage biki gihugu bose. HE Bola Tinubu yabaye Guverineri wumujyi wa Lagos ndetse yanabaye umusenateri mu nteko ishingamategeko ya Nigeria nubundi ahagarariye umujyi wa Lagos ariwo yanavukiyemo ahagana mu mwaka 1952.

Abakuru nibihugu naza Guverinoma bitabiriye uyumuhango abandi bohereza ababahagararira.

Muri uyumuhango wirahira rya Nyakubahwa Perezida mushya HE Bola Tinubu abakuru bibihugu nza Guverinoma bitabiriye abandi bohereza ababahagararira bamwe mubakuru bibihugu bitabiriye barimo nka Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda, Evaliste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, uwa Ethiopia, Tchad, Sao tome, Congo Brazzaville, Arab Saudi delegation, France delegation, Minisitiri ushinzwe umutekano mu Buhinde nabandi benshi cyane baje gushyigikira nyakubahwa Perezida Bola Tinubu.

Yashimiye cyane uwo asimbuye Nyakubahwa Perezida Muhammad Buhari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *