Indirimbo nshya y’ umuhanzi EL Mood yageneye abakundana OLALA yakoranye n’ umuhanzi D.Tabz igakorwa na Producer Kush Beatz muri HighWay Music yamaze kugera hanze tuganira na EL Mood ubwo twamusangaga kuri Studio ya HighWay Music yatuganirije ku rugendo rwo gukora iyi ndirimbo.

Nagiye muri Studio mfitanye gahunda na Producer anyumvisha beat (Injyana) ndayikunda mpitamo kuyikora, ndandika dutangira gufata amajwi dushoje nyuma na mugenzi wanjye D.Tabz araza nawe ansaba kujyira uruhare muriyi ndirimbo nuko ndamwemerera, dusanzwe turi nshuti kandi n’ umuhanzi w’ umuhanga cyane.
Umuhanzi EL Mood ni umwe mubahanzi bakorera munzu itunganya umuziki ikorera mumujyi wa Kigali yashinzwe na Producer Kush Beatz ariwe ufasha abahanzi babarizwa muri iyinzu biganjemo cyane abahanzi bakiri bashya muruhando rwamuzika nyarwanda babanyempano munjyana zitandukanye.

EL Mood yatubwiyeko abakunzi b’ umuziki we badakwiye kugira irungu kuko abafitiye indirimbo nyinshi muri Studio kandi ndetse yita cyane kubyifuzo byabo ndetse arigushyira imbaraga cyane mugukora ibihangano bitandukanye afatanyije n’ abagenzi batandukanye ndetse na HighWay Music Label indirimbo OLALA ya El Mood na D.Tabz wayibona kuri channel (Shene) ya YouTube yitwa EL Mood irazakuboneka vuba no kuzindi mbuga zicuruza umuziki zitandukanye.