Inzu bwite yabagamo umunyamuziki Papa Wemba, icyamamare muri Rumba ya Congo, leta igiye kuyigira inzu ndangamurage w’iyi njyana yamamaye ku isi, nk’uko abategetsi babivuga.
Iki cyemezo kigiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka irindwi ishize uyu muhanzi yitabye Imana.
Kuri uyu wa gatanu, minisitiri ufite ubugeni n’umurage mu nshingano arashyikiriza inzu ya Wemba Ikigo cy’Inzu Ndangamurage cya RD Congo ari nacyo kizayihindura inzu ndangamurage ya Rumba ya Congo.
Papa Wemba – izina rye nyaryo ryari Jules Shungu Webadio Pene Kikumba – yagize uruhare runini mu guhindura iyi njyana y’umuziki muri Congo mu myaka ya 1970 na 1980.
Muri iyo nzu ye iri mu murwa mukuru Kinshasa ministeri yatangaje ko hazubakwamo studio itunganya umuziki.
Mu Ukuboza (12) 2021 injyana ya Rumba yashyizwe ku rundi rwego ubwo UNESCO yayigiraga kimwe mu bigize umurage w’isi ugomba kurindwa.
Wemba ni umwe mu banyamuziki ba Congo bagize uruhare rukomeye mu kumenyakanisha Rumba ku isi iturutse aho ikundwa bikomeye muri Congo-Brazaville na Congo-Kinshasa.
Tariki 24 Mata (4) 2016, Papa Wemba yaguye kuri ‘scene/stage’ i Abidjan muri Côte d’Ivoire arimo aririmba mu gitaramo, ntiyagarutse mu buzima.
Niryo ryabaye iherezo ry’urugendo rwe rwa muzika rw’imyaka igera kuri 40.
Indirimbo ze nka Chacun pour soi, L’Esclave cyangwa Le Voyageur ni zimwe mu zakunzwe cyane kugeza n’ubu.
Leta ya Kinshasa isigaje gushyira mu bikorwa ibyo yemeye ko izubakisha ishusho ya Papa Wemba.
Cc: BBC