Nketiah yavuze amagambo akomeye kuri kapiteni we Odegaard bitangaza benshi

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal eddy Nketiah, yatangaje anaboneraho umwanya wo gushimira kapiteni we Odegaard nyuma yuko arsenal itsinze umukino wayo wa mbere kuri uyu wa gatandatu ubwo batsindaga ikipe ya Nottingham Forest.

 

Ubwo Nketiah yavuganaga nikinyamakuru Viaplay Football cyo muri Norveje yatangaje amagambo akomeye kuri uyu mugenzi we bakinana amutaka ko ari intangarugero mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga.

 

Nketiah yavuze ko atanga urugero rwiza kuri buri kintu cyose cmmu kibuga iyo akina umupira ndetse n’imyitwarire ye muri rusange nkumuntu.

 

Nketiah yagize ati: “Aratangaje cyane. Gukinana nawe, nishimira iyo ndi mukinuga kimwe nawe cyane.

Ati: numuntu uhanga udushya cyane mu kibuga, Uburyo aba yiruka anshakisha ngo ampe umupira, n’umukinnyi w’umuhanga bitangaje.

 

Ati: “Hanze y’ikibuga kandi ni umusore mwiza, umukinnyi mwiza ufite disipline, burigihe ibyo akora abikora ku gihe kandi n’umuntu ukora cyane.

 

Yakomeje agira Ati: “Nubunararibonye bwe nkumukinnyi ndetse no mu mibanire n’uburyo abanye n’abandi n’umuntu twishimira cyane kandi twe tubifata nkumugisha kuba dufite capiteni mwiza nkuyu.

 

Uyu rutahizamu yatsinze igitego gifungura mu mukino wabahuje na Nottingham Forest kuri pase nziza yuje ubuhanga yari ahawe na Gabriel Martinelli.

Nketiah birumvikana ko ari kugerageza gushimisha umutoza Arteta mugihe undi rutahizamu wabanzaga mu kibuga Gabriel Jusus yagize ikibazo cyimvune.

 

Uyu rutahizamo w’umwongereza ufite inkomoko mu gihugu cya Ghana arizeza abantu guha akazi gakomeye uyu mutoza Mikel Arteta mu gihe bose we na Jusus bazaba ari bazima.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *