Pastor Niyonshuti Theogene yitabye Imana azize impanuka ikomeye yakoreye m’ Ubugande i Kampala ubwo yagarukaga mu Rwanda.
Muri gitondo cyo kuruyu wa Gatanu tariki 23.Kamena.2023 nibwo inkuru yageze kubantu benshi ko Pastor Theogene Niyonshuti umushumba mw’ itorero rya ADEPR ubwo yavaga m’ umurimo w’ Imana mu gihugu cy’Ubugande i Kampala agaruka mu Rwanda yakoze impanuka ikomeye ahagana mu masaha ya saa tanu zijoro ahita yitaba Imana.
Pastor Niyonshuti Theogene warusanzwe akunzwe kuko yakundaga kubwiriza ubutumwa bwiza yifashisha cyane ubuhamya bwe yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 na nyuma ubwo yahagarikwaga ikamusiga wenyine akabaho ubuzima bukomeye cyane bubabaje ariko Imana iza ku muha gakiza akagenda akomeza gukomera aho yazamutse akaza kuba umushumba mu gihe gito mw’ itorero rya ADEPR.
Impanuka yahitanye Pastor Theogene Niyonshuti yamutwaye ari kumwe nabandi bantu babiri umwe yahise yitaba Imana undi nawe agwa muri Koma gusa ubuzima bwe bumerewe nabi cyane aho bishoboka ko nawe yaba yamaze kwitaba Imana, Dusabiye ihumure umuryango wa Pastor Theogene ni Torero rya Kristo mu Rwanda n’ abanyarwanda bose.
Rimwe mu magambo Theogene yavuze rikomeye “Nubona nta MAFARANGA ufite, Ukabona nta na STRESS ufite Nshuti yanjye n’ubwenge ntabwo uzaba ufite.”