Niger: Muri Ghana hateraniye inama yo kwiga uburyo bagiye kwohereza ingabo muri Niger bagasubizaho ubutegetsi

Abakuru b’igisirikare bo mu muryango w’ibihugu byo muri Africa y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) Bateranye barimo kwiga ku buryo bakusanya ingabo zabo za Gisirikare bakajya gusubizaho ubutegetsi bwakuweho muri Niger.

Iyi nama iteraniye mu gihugu cya Ghana mu murwa mukuru wacyo Accra ikaba izamara iminsi ibiri guhera kuri uyu wa kane kugeza kuwa gatanu.

Ibihugu nibura 11, muri 15 bigize CEDEAO, bishyigikiye kohereza abasirikare muri Niger bo gusubiza ku butegetsi Perezida watowe muri demokarasi, Mohamed Bazoum, nyuma yuko ibikorwa byo mu rwego rwa diplomasi nta musaruro bitanze.

Ariko ibihugu bitatu byo muri CEDEAO, na byo ubwabyo bitegetswe n’igisirikare – ari byo Mali, Burkina Faso na Guinea (Conakry) – bishyigikiye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Niger.

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger baburiye ko bazirwanaho mu gihe haba habaye igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose.

Ibi biganiro by’i Accra bizibanda ku mikoro, umubare w’abasirikare bacyenewe, no ku buryo bw’imikorere bw’abasirikare baba barimo kurwana.

Mu bihe byashize, Ghana na Nigeria byayoboye ibikorwa bya gisirikare byo mu butumwa bwiswe ‘ECOWAS Ceasefire Monitory Group’ (ECOMOG), bwabereye muri Liberia no muri Sierra Leone mu myaka ya za 90 (1990).

CEDEAO yanohereje abasirikare mu butumwa mu bindi bihugu binyamuryango, ubuheruka ni ubwo yohereje muri Gambia mu 2017, nyuma yuko uwari Perezida Yahya Jammeh yari yanze kuva ku butegetsi amaze gutsindwa mu matora na Adama Barrow.

Iyi nama y’i Accra ibaye mu gihe umutekano ukomeje kuba mucye muri Niger. Ku wa kabiri, abasirikare 17 ba Niger barishwe naho abandi 20 barakomereka, mu mutego bari batezwe n’intagondwa ziyitirira Islam.

Agatsiko ka gisirikare, kayobowe na Jenerali Abdourahmane Tchiani, kahiritse Bazoum ku itariki ya 26 y’ukwezi gushize kwa Nyakanga (7).

Kuva icyo gihe afungishijwe ijisho mu nyubako ya perezida mu murwa mukuru Niamey, aho ari kumwe n’umugore we n’umuhungu we.

Sc: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *