Niger: Bikomeje gufata indi ntera Ubuyobozi bwakupye amazi n’umuriro kuri Ambasade y’Ubufaransa muri Niger

Kuri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za leta mu gihugu cya Niger, ubuyobozi bwa gisirikare bwatangaje ko bwahagaritse amazi n’amashanyarazi kuri Ambasade y’Ubufaransa mu murwa mukuru Niamey ndetse no mu gace ka Zinder ahari ibindi biro bya leta y’Abafaransa.

Ikinyamakuru Reports dukesha iyi nkuru kivuga ko perezida wa komite y’inama nkuru y’igihugu bwana (CNSP) Bwana Elh Issa Hassoumi, yasabye abafatanyabikorwa bose b’ibigo byakoranaga n’abafaransa muri Niger guhagarika ibikorwa byose bakoranaga nabo harimo nko kubagemurira amazi ndetse n’ibiribwa.

Bwana Elh Issa Hassoumi yakomeje yongeraho ko nihagira ikigo kimwe muri ibi gikomeza gukorana n’abafaransa kiri bufatwe nkumwanzi w’igihugu ndetse umwanzi w’inyungu za rubanda.

Iri tangazo ryo guhagarika amazi n’umuriro rije nyuma y’iminsi ibiri Ambasaderi w’Ubufaransa muri Niger ahawe amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwiki gihugu aho ayo masaha yarangiye kuri iki cyumweru.

Kuva tariki ya 26 Nyakanga 2023 Nibwo igihugu cya Niger cyagiye mu gisa nkaho ari akaduruvayo nyuma yaho bwana Jenerali Abdourahamane Tchiani wahoze ari umuyobozi w’ingabo zirinda perezida yayoboye igitero cya gisirikare cyahiritse prezida Bazoum ku butegetsi.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *