Niger: America ivuga ko ishyigikiye umuryango wa ECOWAS mu gusubiza ku butegetsi Bwana Bazoum muri Niger

Amerika ivuga ko ishima umuhate w’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) wo kureba inzira zose zishoboka zo gucyemura mu mahoro ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger.

Ni nyuma yuko ku wa kane ECOWAS yemeje gushyira hamwe umutwe wa gisirikare “wo kuba witeguye kugabwa igihe icyo ari cyo cyose” muri icyo gihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuze ko yifatanyije na ECOWAS mu busabe bwayo bw’isubizwaho ry’ubutegetsi bushingiye ku itegekonshinga.

Agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Niger ku itariki ya 26 y’ukwezi gushize kwa Nyakanga (7) uyu mwaka, kamaze guhirika Perezida Mohamed Bazoum.

Mu itangazo, Blinken yavuze ko Amerika izaryoza ako gatsiko umutekano wa Bazoum, uw’umuryango we, hamwe n’uw’abo kafunze bari bagize guverinoma ye.

Mbere, Amerika n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) byavuze ko bihangayikishijwe n’ubuzima n’umutekano bya Bazoum, umaze ibyumweru birenga bibiri afungishijwe ijisho.

ECOWAS yari yahaye abahiritse ubutegetsi muri Niger igihe ntarengwa cyo ku cyumweru gishize ngo babe bamaze gusubiza Bazoum ku butegetsi cyangwa habeho igikorwa cya gisirikare, ariko ako gatsiko karacyirengagije.

Ahubwo abo basirikare bahiritse ubutegetsi bashyizeho guverinoma nshya yo gutegeka igihugu.

Sc: BBC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *