Abategetsi b’igisirikare cya Nigeriya bategetse ambasaderi w’Ubufaransa kuva mu gihugu
Ambasaderi w’Ubufaransa Sylvain Itte yasabwe kuva muri Nigeriya mu masaha atarenze 48 ibi bikaba byemejwe mu ibaruwa yahawe imushinja kuba yarirengagije ubutumire bwo guhura na minisiteri y’ububanyi n’amahanga bwiki gihugu.
Nyuma yaho igisirikare muri Niger gihiritse ubutegetsi ndetse kigafata ubutegetsi, Guverinoma nshya ya Gisirikare muri iki gihugu yategetse ko ambasaderi w’ubufaransa muri icyo gihugu ava mu gihugu mu maguru mashya.
Iyi guverinoma kandi yemereye ingabo zaturutse mu bihugu by’abaturanyi aribyo Mali na Burkina Faso kwinjira muri Niger mu rwego rwo kubafasha kwirwanaho mubyumutekano mu guhangana n’ibihugu byo muri Africa y’iburengerazuba bishaka gutera Niger.
Ubuyobozi bw’igisirikare ari nabwo buyoboye igihugu cya Niger muri iki gihe bwasabye Ambasaderi w’Ubufaransa kuva muri iki gihugu, iki gikorwa kikaba cyarushijeho gukaza umurego mu bibazo igihugu cya Niger gifitanye n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ndetse na Leta zunze ubumwe za America nyuma yo guhirika ubutegetsi bwatowe mu buryo bwa demokarasi.
Kuri uyu wa gatanu, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yavuze ko abatangaje ibi ntaburenganzira na buke bafite bwo kwirukana Ambasaderi wabo muri Niger.
Niger yahoze ikoronizwa n’igihugu cy’uBufaransa ndetse mu mezi make ashize mbere yuko haba guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare byari ibihugu bibiri by’inshuti cyane ndetse ari n’abafatanya bikorwa muri business zitandukanye. Gusa nyuma yo guhirika ubutegetsi, igisirikare cya Niger ntigicana uwaka nigihugu cy’ubufaransa aho bashinja abafaransa kwivanga mu miyoborere yiki gihugu ndetse no gusahura umutungo ufitiye igihugu ndetse na Rubanda akamaro.
Emanuel Macron Prezida w’ubufaransa kuri uyu wa kane yatangaje ko adashyigikiye iyi coup deta ndetse akanasaba ko byihutirwa bwana Mohamed Bazoum agomba kurekurwa agasubizwa ku butegetsi vuba na bwangu.