Niger: Amagana n’amagana y’abaturage bigaragambirije imbere y’ikigo cya gisirikare cy’Abafaransa babasaba kubavira mu gihugu

Abantu amagana n’amagana kuri iki cyumweru tariki ya 27 kanama 2023 mu gihugu cya Niger bateraniye hafi y’ikigo cy’ingabo z’ubufaransa mu murwa mukuru basaba ko izi ngabo z’abafaransa zava muri iki gihugu.

Abigaragambyaga bari bitwaje ibyapa byinshi byanditseho amagambo agaragaza ndetse arwanya ubufaransa akanasaba ingabo z’abafaransa ko zigomba kuva muri iki gihugu vuba na bwangu ndetse bakanasaba ko ambasaderi w’ubufaransa, sylvain ltte yava muri iki gihugu nyuma yuko kuwa gatanu ushize yari yahawe amasaha 48 yo kuba yakuye ibirenge bye muri Niger hamwe n’abayobozi b’ingabo z’Ubufaransa bari muri Niger.

Bwana ltte arashinjwa kwirengagiza ndetse no kwanga ubutumire yari yatumiwemo na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga aho bashakaga kuganira ku bikorwa bya guverinoma y’abafaransa bifatwa nk’ibinyuranye n’inyungu za rubanda muri Niger.

Mu gusubiza iki cyemezo cyafashwe na leta shya Niger, Ubufaransa bwasohoye itangazo binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bugira buti: “abatangaje ibi nta bubasha bafite bwo gutanga cyangwa gushyiraho iki cyemezo kuko twe tubafata nk’abantu batemewe kuko ntabwo batowe na rubanda bityo rero twe ntampamvu yo gukura ambasaderi wacu muri Niger”.

Ubuyobozi buriho bw’igisirikare buherutse gutangaza ko bwakuyeho amasezerano hafi ya yose bwagiranye n’ubufaransa, icyifuzo guverinoma y’Ubufaransa yanze ivuga ko aba bayobozi bingabo nta bubasha bafite bwo gusesa aya masezerano.

Abigaragambyaga kandi bagaragaje amagambo yibasira umuryango w’ibihigu by’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS), bavuga ko ibihano byose byerekeranye n’ubukungu uyu muryango wafatira igihugu cya Niger ntacyo byahindura kuko bo bashyigikiye ubutegetsi bwa girikare buriho.

Nkuko umusesenguzi umwe mu bya politike abitangaza, Niger nicyo gice cy’ingenzi mu bikorwa remezo mu by’umutekano muri Afurika y’uburengerazuna mu karere ka Sahel kuko muri Niger hari ingabo zisaga 1.500 z’abafaransa zaje kurwanya inyeshyamba zazahaje aka karere ka Sahel.

Ibikorwa byo kurwanya Ubufaransa mu karere ka Sahel yatangiye mu myaka mike ishize aho by’atangiriye mu baturanyi ba Niger babiri aribo Burkina Faso ndetse na Mali, aho igisirikare muri ibyo bihugu byahirikaga ubutegetsi bwashinjwaga ko bukorera mu kwaha kw’abafaransa bukishyiraho guverinoma yabwo, ndetse bagatangira no kwifashisha abacanshuro bo mu mutwe w’abasirikare b’ingabo z’Uburusiya za Wagner kugira ngo babafashe kurwanya inyeshyamba.

 

Nimba ushaka kwumva amakuru mu buryo bw’amajwi kandi meza ayunguruye twakurangira kujya kuri youtube channel yacu yitwa AfrohillTv urahasanga amakuru ndetse n’izindi nkuru n,iza zitandukanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *