Niger: Abasirikare batangaje ko bahiritse ubutegetsi ndetse banafunga uwari prezida

Igisirikare cya Niger cyatangaje kuri Televiziyo y’igihugu ko cyahiritse ubutegetsi bwari buriho.

Aba basirikare Bavuze ko basheshe itegekonshinga, bahagarika inzego zose ndetse bafunga imipaka y’igihugu.

Perezida wa Niger Mohamed Bazoum ku wa gatatu yafunzwe n’abasirikare bo mu mutwe umurinda.

Amerika yamusezeranyije “ubufasha budatezuka”, mu kiganiro yagiranye kuri telefone na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres na we yavuze ko yavuganye na perezida ndetse amusezeranya ubufasha bwuzuye bwa ONU.

Bazoum ni inshuti ikomeye y’ibihugu byo mu burengerazuba (Amerika n’Uburayi) mu rugamba rwo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam muri Afurika y’uburengerazuba.

Mu myaka ya vuba aha ishize, ibihugu bibiri by’ibituranyi bya Niger, ari byo Mali na Burkina Faso, byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi, intandaro iba kuba ababuhiritse muri ibyo bihugu barashinje ubutegetsi kunanirwa guhashya intagondwa

Muri ibyo bihugu byombi, Mali na Burkina Faso, abategetsi bashya ba gisirikare bacanye umubano n’Ubufaransa, bwahoze bubikoloniza, ari na bwo bwahoze bukoloniza Niger.

Mu itangazo kuri televiziyo y’igihugu ku wa gatatu, Koloneli Majoro (Col Maj) Amadou Abdramane, ari kumwe n’abandi basirikare icyenda bambaye gisirikare bamuri inyuma, yagize ati:

“Twebwe, abasirikare n’abashinzwe umutekano… twafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku butegetsi muzi.

“Ibi bikurikiye gukomeza kuzahara kw’umutekano, ndetse n’ubukungu buhagaze nabi n’imiyoborere mibi”.

Yanavuze ko inzego zose za leta zahagaritswe kandi ko abakuriye za minisiteri bazita ku mikorere ya buri munsi.

Yakomeje agira ati: “Abafatanyabikorwa bo hanze bose basabwe kutivanga.

“Imipaka yo ku butaka no mu kirere irafunze kugeza ibintu bisubiye mu buryo”.

Yongeyeho ko hashyizweho umukwabu wa nijoro (igihe abaturage basabwe kuba bari mu ngo), guhera saa yine z’ijoro (22:00) ku isaha yaho kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00), kuzageza igihe hazatangwa irindi tangazo.

Col Maj Abdramane yavuze ko abasirikare barimo kubikora mu izina ry’inama nkuru yo kurinda igihugu, cyangwa ‘Conseil National pour la Sauvegarde de la Patrie’ (CNSP).

Nyuma y’itangazo ry’abo basirikare kuri televiziyo, Minisitiri Blinken yasabye ko Perezida Bazoum arekurwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri New Zealand (Nouvelle-Zélande), Blinken yavuze ko “ikiboneka neza ni uko ari umuhate wo gufata ubutegetsi ku ngufu no guhungabanya itegekonshinga”.

Ukuntu Perezida Bazoum amerewe aho afungiye biracyari urujijo. Ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ubutumwa bwo kuri konti ya Twitter izwi ko ari iye, buherekejwe n’impine y’izina rye, bugira buti:

“Ibyagezweho bivuye mu rugamba rukomeye bizabungwabungwa.

“Abanya-Niger bose bakunda demokarasi n’ubwisanzure bazabiharanira”.

Muri Mali ituranye na Niger, abacanshuro b’Abarusiya bafite intwaro nyinshi bo mu itsinda Wagner, barimo gufasha ubutegetsi bwaho kurwanya intagondwa ziyitirira Islam. Imvururu muri Niger ziyongereye ku mpungenge zisanzweho z’uburengerazuba ku bikorwa bya Wagner no ku mutekano mucye mu karere ka Sahel.

Kuri uyu wa kane, i St Petersburg mu Burusiya, Perezida Vladimir Putin, ushishikajwe no kwagura kugira ijambo kw’Uburusiya muri Afurika, arakira inama y’abategetsi bo muri Afurika.

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) wavuze ko “wamaganye mu magambo akarishye ashoboka igerageza ryo gufata ubutegetsi ku ngufu”.

Mu izina rya CEDEAO, Perezida wa Bénin Patrice Talon yageze mu murwa mukuru Niamey wa Niger mu butumwa bw’ubuhuza.

Talon yavuze ko “uburyo bwose” buzakoreshwa, nibiba ngombwa, mu gusubizaho iyubahirizwa ry’itegekonshinga, “ariko icyifuzwa ni uko buri kintu cyose gikorwa mu mahoro no mu bwumvikane”.

Mbere yaho ku wa gatatu, imbaga y’abantu yiraye mu mihanda y’i Niamey mu gushyigikira Bazoum. Umunyamakuru wa BBC na we yabonye abasirikare bafite intwaro nyinshi bashyigikiye Perezida bari mu bice bikikije radio na televiziyo by’igihugu.

Uwo mujyi ahanini urimo amahoro, nubwo abasirikare bari inyuma y’iri gerageza ryo guhirika ubutegetsi barashe amasasu yo gutatanya abigaragambya.

Niger irimo guhangana n’intagondwa ziri mu bice bibiri – zimwe mu majyepfo ashyira uburengerazuba, zahageze zivuye muri Mali mu 2015, n’izindi ntagondwa ziri mu majyepfo ashyira uburasirazuba, zirimo n’izifite icyicaro mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Imitwe y’intagondwa, ikorana n’imitwe ya al-Qaeda n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu, ikorera muri Niger.

Perezida Bazoum, w’imyaka 63, watowe binyuze muri demokarasi mu mwaka wa 2021, ni inshuti ikomeye y’Ubufaransa, n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba.

Niger yabayemo guhirika ubutegetsi inshuro enye kuva yabona ubwigenge mu 1960 yigobotoye ubukoloni bw’Ubufaransa, ndetse yabayeho amagerageza menshi yo guhirika ubutegetsi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *