Mutubabarire ku bayobozi batakoze ibyo bagombaga gukora muri ibi bihe by’ibiza, Paul Kagame y’ihanganisha abagizweho ingaruka

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasuye ahibasiwe n’ibiza mu burengerazuba bw’u Rwanda asaba ababirokotse kwihangana, no kwihanganira leta mu gihe mu kubatabara hari ababishinzwe baba “badakora ibyo bakwiriye kuba bakora”.

 

Ibiza byakomotse ku mvura yaguye kuwa kabiri nijoro mu cyumweru gishize byishe abantu bagera ku 130 muri iki gice cy’u Rwanda, bisenya inzu zirenga 5,000.

 

Abaturage benshi batagifite aho kwikinga bashyizwe mu bigo rusange aho bahabwa ubufasha bw’ibanze. Mu cyumweru gishize bamwe bavuze ibyo bashima n’ibyo banenga mu buryo barimo gufashwa.

Ari mu karere ka Rubavu – kamwe mu twibasiwe – Perezida Kagame yabwiye abaturage ati: “Naje kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane”.

Yababwiye ko leta irimo “gushakisha ibishoboka byose kugira ngo ishobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye barimo”.

Mu baturage bahawe ijambo ngo bagire icyo bamubwira harimo Feza Nteziyaremye wabuze umugore we wapfuye atwawe n’uruzi Sebeya rwari rwarenze inkombe akamusigira umwana w’amezi atandatu.

 

Nteziyaremye yashimye ko we n’umwana barimo gufashwa bikwiriye, gusa asaba perezida Kagame inkunga ye mu gukomeza kurera uwo mwana yasigiwe, amusubiza ko inkunga “uko ibonetse kose  Izajya ibagezwaho

 

Perezida Kagame yizeje aba baturage bashegeshwe n’ibiza ko mu bufasha barimo guhabwa “aho bitagenda neza muri iki gihe turabikosora”.

Yongeraho ati: “Imvura, izuba biza ku buryo budasanzwe bigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bikangiza imyaka ibyo hari aho biturenga. Ntacyo twari gukora ngo tubuze umwuzure cyangwa ngo tubuze imvura nyinshi kugwa, ariko gufasha abashoboye kubikira ibyo byo biri mu bushobozi bwacu tugomba kubikora.”

 

Nyuma y’iminsi ibiri ibyo bibaye mu Rwanda, ku zindi nkombe z’ikiyaga cya Kivu hakurya muri DR Congo muri Teritwari ya Kalehe ibiza bivuye ku mvura nyinshi byakoze ibara kurushaho, hakaba hamaze kubarurwa abarenga 430 bapfuye n’abandi ibihumbi bataraboneka.

 

Mu cyumweru gishize ari i Bujumbura, Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yavuze ko ibi biza ari “ingaruka zibabaje” z’ihindagurika ry’ikirere zirimo kugera ku bantu batarigizemo uruhare.

Cc: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published.