
Padiri Munyeshyaka Wenceslas yagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi kuri Kiliziya ya Sainte Famille no mu nkengero zayo abatangabuhamya benshi bemeza ko ku matariki atandukanye hagati ya 8/4 n’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa karindwi 1994, kuri Paruwasi “Sainte-Famille muri Saint-Paul no kuri CELA i Kigali, Wenceslas Munyeshyaka yitabiriye inama zakorwaga zitegura ubwicanyi no gushimuta Abatutsi hamwe na Colonel Tharcisse Renzaho, Odette Nyirabagenzi, Angeline Mukankundiye, liyetona Koloneli Laurent Munyakazi, n’abandi basirikari hamwe n’Interahamwe.
Nyuma y’izo nama, nibwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Sainte-Famille, kuri Centre National de Pastorale Saint-Paul no kuri CELA ya Kigali bagiye bicwa urusorongo, bakanarimburwa mu buryo bwa rusange.

Nk’uko abatangabuhamya barokotse ubwicanyi bwo kuri Sainte-Famille no kuri Saint Paul babivuga, Wenceslas Munyeshyaka we ubwe yiciye umukobwa w’Umututsikazi muri Paruwasi Sainte-Famille. Yishe n’abandi basore b’Abatutsi babiri.
Gusambanya ku gahato inshuro nyinshi abakobwa b’Abatutsikazi abakorewe iri hohoterwa bemeza ko Wenceslas Munyeshyaka, kuri Paruwasi Sainte-Famille, yashishikarije Interahamwe gufata ku ngufu umukobwa w’umututsikazi. Kuri Paruwasi Sainte-Famille kandi Wenceslas Munyeshyaka yasambanyije ku gahato umwana w’umukobwa waje no kubitangaho ubuhamya.
Mu gihe cya Jenoside, Wenceslas Munyeshyaka yasambayaga ku ngufu abakobwa yitaga ko arinze mu cyumba cye. Gushimuta bikurikirwa no kwica Kuri Centre National de Pastorale Saint-Paul i Kigali, Wenceslas abakobwa yafashije interahamwe, zirimo uwitwa Bagabo Léonard, gushimuta abasore barindwi b’abatutsi, barimo Emmanuel Rukundo wari umunyamakuru, Batsinduka Aristarque na Mazimpaka, utaramenyekanye irindi izina wari umunyeshuri,bajyanwa ku biro bya Segiteri Rugenge baricwa.
