Malayika ya Raamba Sol yamaze kugera hanze.

Umuhanzi Raamba Sol yashize hanze indirimbo nshya yise Malayika.

Yitwa Raamba Sol n’ umunyempano mushya mumuziki nyarwanda ukirimuto yatuzaniye indirimbo ye nshya nziza cyane yageneye abakundana yise Malayika yatunganyijwe na Tell Dhem muburyo bw’ amajwi naho mu mashusho ho yakozwe na KHiz James na Clever Motion ndetse yatubwiyeko afite gahunda nziza cyane kandi nyinshi ari gutegurira abakunzi be.

 

Raamba Sol n’ umuhanzi mushya aherutse kwitabira irushanwa rya Show Me Your Talent Season ya 3 yanegukanye iri rushanwa ryanyuraga kuri Television y’ igihugu mu kiganiro Versus gikorwa n’ umunyamakuru akaba n’ umushyushya rugamba cyangwa umusangizajambo Nzeyimana Lucky.

Yegukanye irushanwa rya Show Me Your Talent Season 3.

Uyumuhanzi uri kuzamuka neza mumuziki yatubwiyeko byumwihariko azajya yita kubitekerezo byabafana, ndetse azajya abaha indirimbo kenshi gashoboka kuko nk’ indirimbo ye nshya Malayika izakurikirwa n’ indi mukwezi kwa gatandatu ndetse bizakomeza gutyo gutyo kuko abanyarwanda bamweretse urukundo rwinshi ubwo yashyiraga hanze Malayika.

 

Iyindirimbo ushobora kuyisanga kuri Channel ye ya YouTube yitwa Raamba Sol gusa iraza kujya no kuzindimbuga zicuruza umuziki zose ndetse yatubwiye ko afite nizindi mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram, Facebook nizindi zose ari Raamba Sol.

https://youtu.be/ftiYCxX37ew

Leave a Reply

Your email address will not be published.