Lionel Messi gutwara ikindi gikombe bigiye guhesha ikipe ye amahirwe yo gukina Copa Libertadores andi mateka atarigeze abaho

Ese Lionel Messi yaba agiye gutwara ikindi gikombe gishya kuri we ku myaka 36 y’amavuko?

Kujya muri MLS (Major League Soccer) kwa Lionel Messi bishobora gufungura imiryango myinshi ku mupira wa America y’amajyaruguru, nyuma yuko yaba atwaye igikombe cya League cup aho bari ku mukino wa nyuma.

Ibi bibaye iyi kipe ya Lionel Messi igatwara iki gikombe bishobora kuyiha amahirwe yo gutumirwa mu mikino ya Copa Libertadores akaba ari imikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo muri America y’amajyepfo.

Messi yinjiye muri iyi kipe ya Inter Miami mu meshyi zuyu mwaka, ndetse nyuma yo kugeramo amaze kugira uruhare runini mu mikino amaze kugaragaramo, aho yabashije kuyobora ikipe akaya yarayigejeje ku mukino wa nyuma League cup aho bategereje guhura n’ikipe ya Nashville.

Inkuru dukesha ikinyamakuru TyC Sports kivuga ko Messi na bagenzi be bagomba kwitegura gukina irindi rushanwa rikomeye ariryo copa Libertadores ibiganiro nibiramuka bigenze neza n’abategura iri rushanwa kuburyo bazaryitabira mu mwaka wa 2024.

Nta kipe nimwe yo muri Amerika y’amajyaruguru yigeze yitabira iri rushanwa rya Copa Libertadores ariko hashobora kuba hagiye kuba impinduka iyi kipe ya Lionel Messi akaba ariyo iryitabira mbere yandi yose nkuko byakomeje no gutangazwa na bwana Claudio Tapia prezida wishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Argentine.

Yatangaje ko bashaka kwagura iri rushanwa kuburyo bazajya batumira amakipe yo muri America y’amajyaruguru.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *