Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wabaye Ku nshuro ya 19 mu karere ka Musanze muntara y’ amajyaruguru mu murenge wa Kinigi mu mahumbezi y’ Ibirunga bizicumbikiye, Mwisinzi ry’abantu benshi cyane rwose b’itabiriye uyu muhango, uba hagaragajwe neza isura nziza y’u Rwanda by’umwihariko mu rwego rw’ ubukerarugendo mu gutanga serivise nziza, kubona aho kwidagadurira, kuruhuka nibindi aka karere ka Musanze gakungahayeho nka mahoteri arenga 40.

Kwita Izina bya tanze amahirwe yo kongera ubushobozi ku baturage mu rwego rw’ubukungu kuko Kwita Izina nikimwe mubikorwa by’ubukerarugendo kurubu bikomeje kwinjiriza igihugu amamiriyo ya madorari ya Leta Zunze Ubumwe z’America kuko benshi mu basura u Rwanda baza bafite amafaranga ndetse bababifuza kugira aho bayakoresha mu kwishimisha aribyo bi komeza gutuma abatanga Serivise hano basabwa gukomeza kwimakaza ihame ryo gutanga Serivise nziza kurushaho.
Muruyu muhango wo kwita izina abana b’Ingagi watangiye mu gitondo by’umwihariko umushyitsi mukuru waruri muruyu muhango akigera ahaberaga uyu muhango umushyitsi mukuru wari Nyakubahwa Madame Jeanette Kagame yageze ahaberaga uyu muhango saa tanu niminota 40 uyu muhango watangiwe n’ indirimbo yubahiriza igihugu, Abasangiza Jambo (MC) bari Abanyamakuru bakomeye mu Rwanda Sandrine Isheja Butera na Arthur Nkusi Rutura.

Batangiye bakira abashyitsi baturutse imihanda yose y’isi baje kwita Izina ijambo ry’ikaze rya tanzwe na Guverineri w’ intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice, nyuma hakiriwe umuyobozi mukuru w’ ubukerarugendo m’ Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) Michaela Rugwizangoga mwijambo ryo gushimira abashyitsi baje kwifatanya n’ u Rwanda no kugaragaza ishusho y’ Ubukerarugendo bumaze kugira mu Rwanda, aho yanagarutse cyane Ku mubare w’ Ingagi ndetse ninyuma yuko zikomeje kwiyongera kurubu izi maze guhabwa amazina ni 370,ndetse mubaturage bakoshimira cyane kuzibungabunga nazo zikibaruka nabo bakazikama amadovize aho umusaruro wose uva m’ubukerarugendo ukomeje kwiyongera aho 5% yahoze ahabwa abaturage ubu yabaye 10% bahawe aregera kuri Miliyoni 10 zashowe mubikorwa byabaturiye iyi Parike, yanashimiye abafatanya bikorwa bose bafashije gutegura uyu muhango wo kwita izina.


Mumukino ubere ijisho cyane w’Itorero Mashirika rimaze kwamamara kw’isi hose aho bose bari bahanze amaso ubwiza bwo kwita kubinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu birunga ndetse unarata ubwiza bw’igihugu, inshuti z’u Rwanda by’umwihariko ikipe yo mubufaransa abakinnyi ba Paris Saint Germain (PSG) bageneye ubutumwa isi kuruyu munsi mwiza.

Hakurikiyeho umuhango nyirizina wo Kwita Izina abashyitsi bose namazina bise Abana b’Ingagi uko ari 23 bitangaje uyu mwaka kunshuro ya 19 Abana b’Ingagi bose bavutse nabakobwa nkuko byatangangajwe n’ Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB).
Abatanze amazina babimburiwe ni cyamamare kwisi Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa ma firime.
Kevin Hart = Gakondo
Ineza Mihoza Grace = Bigwi
Larry Green = Ingoboka
Prof. Öziem Türeci M.D na Dr Sierk Poetting bakorera Bion Tech = Intiganda
Danai Gurira aka Okoye = Aguka
Anders Holch Povlsen = Umutako
Odre Azoulay (UNESCO) = Ikirango
Bernard Lama (PSG) = Ramba
Bukola Elemide a.k.a ASA = Inganzo
H.E Hazza AlQahtani = Urunana
Zurah Pololikashvili = Inshingano
Miss Queen Kalimpinya = Impundu
Jonathan Ledgard = Gisubizo
Winston Duke = Intarumikwa
Ineza Elvine= Nibagwire
Sol Campbell = Jijuka
Sabrina Dhower Elba & Idris Elba OBE = Narame
Rt. Hon Andrew Mitchell = Mukundwa
Nick Stone = Umucunguzi
Lais Ribeiro & Joakim Noah = Turumwe
Cyrille Bolloré = Mugisha
Joe Schoendorf = Uburinganire
Innocent Dusabeyezu = Murare
Hakurikiwe kandi umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) Claire Akamanzi.

Mwijambo rye ya shimiye abaturage baturiye Parike ndetse by’umwihariko ashimira cyane abafatanya bikorwa ndetse yavuze ko mumezi 6 yuyumwaka ubukerarugendo inyungu zabwo zazamutseku kigero cya 56% ndetse ko igikorwa cyo kwita izina kurubu cyabaye igikorwa Mpuzamahanga yakomeje ashimira cyane ubwitange bw’umushyitsi mukuru ndetse anamwakira kugeza ijambo rye kubateraniye i Musanze nabatuye isi muri rusange bari bakurikiye uyu muhango kuri za Televiziyo, Radiyo n’Imbugankorambaga bose Umushyitsi mukuru Nyakubahwa Madame Jeanette Kagame ijambo rye ry’ibanze cyane kugushimira byimazeyo abaturage ba karere ka Musanze by’umwihariko intara z’ amajyaruguru n’uburengerazuba ndetse mabashyitsi baje kwifatanya n’u Rwanda yanageneye ubutumwa bwihariye abanyarwanda ndetse urubyiruko rukomeje gukomeza gukora ibishoboka byose mukwita kubidukikije n’ibinyabuzima muri rusange harimo n’Ingagi zo mu Birunga.

