
Igihugu cy’ u Rwanda cyakinguriye abavuye imihanda yose y’isi muri gahunda ya gukingurira amarembo abarusura u Rwanda, bimaze kwemezwa ko ubukerarugendo bwinjiriza amamiriyoni atagira ukwangana ya madorari ya Leta Zunze Ubumwe z’America aho abasura u Rwanda benshi basura ibyanya nyaburanga birimo za pariki zitandukanye nibindi bikorwa nyaburanga bitandukanye.
Kuva u Rwanda rwatangira gukorana nabafatanya bikorwa batandukanye bamamaza gahunda yarwo yo gushishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda aho hari amakipe y’ umupira w’amaguru yagiye akorana n’ Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) ayo makipe arimo iyo mu bwongereza Arsenal ndetse nindi yo mu Bufaransa Paris St Germain.
Nkuko byemejwe kuri ki cyumweru Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena, kugera mu mwaka 2028.
