Kubera guterwa ubwoba n’umuntu utazwi Gen Jeff Nyagah wayoboraga ingabo za EAC muri RDC yeguye

Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zoherejwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC yeguye kuri izo nshingano.

 

Gen Nyagah yavuze ko yabitewe nuko ngo hari Umuntu utazwi wamuteye ubwoba, ku buryo atari acyizeye umutekano we.Uyu ngo yahise asubira iwabo muri Kenya.

 

Gen Nyagah yagejeje ubwegure bwe ku Munyabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, kuri uyu 27 Mata.

Uyu muyobozi w’ingabo yeguye mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi bushyira mu majwi izi ngabo ko zananiwe kurasa M23, mu gihe zo zivuga ko zahawe amabwiriza yo gufasha ngo uyu mutwe uhagarike imirwano, ubashe gushyikirana na Guverinoma.

 

Ibi babaye mu gihe hashize ukwezi kurenga umutwe w’inyeshyamba wa M23 uva muri bimwe mu bice wari warigaruriye kuva wakongera kubura imirwano n’ingabo za DR Congo muri Werurwe (3) mu 2022, bikajyamo umutwe w’ingabo zo mu karere zo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EACRF).

 

ONU ivuga ko abaturage barenga 500,000 bahunze bava mu ngo zabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa DR Congo kubera imirwano.

 

Perezida Felix Tshisekedi aheruka kuvuga ko badashobora kuganira na M23, ndetse ko “niba ari Abanye-Congo nk’uko babivuga”, bagomba gushyira intwaro hasi bakajyanwa mu kigo bateguriwe, bagasubizwa mu buzima busanzwe nta mananiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *