
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’akazi mu muri Benin igihugu cyiri muburasirazuba bwa Afurika. Hari abakwibaza impamvu agiye muri icyo gihugu, kidasanzwe kivugwa cyane kubera aho giherereye n’ u Rwanda.
Nta buhahirane bukomeye buzwi hagati y’abaturage b’u Rwanda n’aba Benin kuko Benin iri ku ntera ingana ni 3,000km uvuye mu Rwanda, ariko indege ya Rwandair ijya i Cotonou ku murwa mukuru wa Benin nibura rimwe mu cyumweru.
Kigali na Cotonou bifitanye umubano ukomeye kuva mu myaka itanu ishize, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, imyubakire n’ibidukikije. Kuko muruzinduko Perezida wa Bénin Patrice Talon yagiriye mu Rwanda mu 2016 yemeje ko ibyagezweho n’ubutegetsi bwa mugenzi we Kagame, ndetse yifuza ko Benin hari ibyo yareberaho. Icyo gihe muri uwo mwaka nyine bidatinze Rwandair, kompanyi ya leta, yahise itangiza ingendo zo mukirere zijya i Cotonou, na Abidjan.

Bimwe mubindi Perezida Talon wa Bénin yaba yarakuye mu Rwanda 2016 hari n’ indangamuntu zikoranye ikorana buhanga ibibyatumye uyumwaka mukwa Kabiri aha akazi uwahoze arumuyobozi w’ ikigo gikora indangamuntu mu Rwanda Nyamulinda Pascal. Ndetse nkuko tubikesha ikinyamakuru Jeane Afrique hateganyijwe gutangiza ikigo cyitwa Bénin Airline aho u Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana 49% mugihe indi migabane izaba ariya Bénin.
Kigali na Cotonou ntamasezerano bagirana mu bya gisirikare ariko gusa kuko Bénin yibasirwa cyane ninyeshyamba zituruka mumajyaruguru y’ iki gihugu ziva muri Burkina Faso byavuzwe kenshi ko ingabo z’ u Rwanda zaba zizifashishwa mukurwanya izinyeshyamba ziyitirirama amahame yidini ya Islam.
Turaza gukomeza kubagezaho amakuru atandukanye kubijyanye nizingendo z’ umukuru w’ igihugu muri Bénin byumwihariko ibijyanye n’ amasezerano ari busingwe hagati ya Kigali na Cotonou.