18.5 C
New York
April 17, 2024
Global News Politics

Kenya: Yatangiye uruzinduko rw’ Amateka muri Kenya igihugu asuye inshuro nyinshi Umwami Karori wa III (Charles III) n’ Umwamikazi Camilla.

Umwami Karori wa III (King Chales III) w’ Ubwongereza n’ umwamikazi Camilla bageze mu gihugu cya Kenya aho kuva Umwami Karori yakwimikwa nyuma y’ itanga rya nyina Umwamikazi Elizabeti wa II arirwo ruzinduko rwa mbere uyu mwami agiriye muri kimwe mu bihugu bigize umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ icyongereza bizwi nka Commonwealth, yaraye yakiriwe n’ umunyamabanga mu biro bya Minisitiri w’ Intebe Masaria Mutabathi ndetse nu hagarariye igihugu cy’ Ubwongereza i Nairobi muri Kenya.

Umwami Karori wa III n’ Umwamikazi Camilla bakiriwe na Nyakubahwa Perezida William Samoei Ruto mu nyubako iturwamo ikanakoreramo umukuru w’ igihugu. 

Murugendo rw’ Umwami Karori III rwongeye kwibutsa benshi amateka y’ ubukoroni bw’ Abongereza mu bice bitandukanye by’ isi by’ umwihariko muri Afurika ndetse byihariye igihugu cya Kenya gifitanye amateka yihariye n’ Ubwongereza kuko nki gihe umwami Georg IV yatangaga umwana we wari umuragwa w’ ingoma yari igikomangomakazi ariwe wahise asimbura se Umwamikazi Elizabeth II ubwo bababwiraga ibibaye I Buckingham we n’ umugabo we we Igikomangoma cya Wales icyo gihe yari Philip.

 

Hari mu mwaka wi 1952 ubwo bari bari mu kiruhuko mu gihugu cya Kenya cyayoborwaga na Muzehe Jomo Kenyatta bagejejweho inkuru mbi yuko Umwami Georg IV yatanze bari muri Sagana Lodge ahitwa Nyeri, iyi nyubako umwamikazi yaje no kuyiha abaturage ba Kenya mu 1963 ubwo kenya yabonaga ubwigenge, ubusanzwe Umwami Karori III yasuye Kenya inshuro nyinshi zigera kuri 3 imwe mu mafoto ye ubwo yahuraga na Perezida wa mbere wa kenya Muzehe Jomo Kenyatta washakaga ubwigenge mu 1963 ahitwa Gatungu hafi numujyi wa Nairobi.

Hari mu mwaka 1963 ubwo Umwami yahuraga na Perezida wa mbere wa Repubulika ya Kenya Muzehe Jomo Kenyatta.

Umwami yongeye gusura Kenya gusa kuriyi nshuro uruzinduko rwe rugomba kumara iminsi 4 rizibanda cyane kukugenderera ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu aho bizaba aruruzinduko rwihariye nkuko bigaragara kuri gahunda yarwo Umwami azahura nabikorera bakiri bato mwikorabuhanga, azaganira nabita ku bidukikije, azasura icyicari cy’ umurwango w’ abibumbye nasoza iyi gahunda muri Nairobi azerekeza mu mujyi ukomeye cyane wa Mombasa naho azahagirara uruzuko ruzibanda kugusura Mtongwe Naval Base azana sura ndetse aganire nabaturage kubijyanye n’ ubuzima bwabo nuko bita kubinyabuzima byo munyanja naho umwamikazi Camilla azahura nabakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ abakorewe ivangura hagendewe ku miterere yabo.

Umwami Karori wa III n’ Umwamikazi Camilla baraye bageze kukibuga cyitiriwe JKIA abagana saa tanu 11Pm.

Related posts

France: Leo Messi icyamamare muri ruhago y’ isi yongeye gukora amateka mw’ ijoro ridasanzwe m’ Ubufaransa.

Ngenzi Kepfa

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wakiriwe mwihuriro rya G20, Xi Jin Ping na Valdimir Putin ntibitabiriye inama y’ I New Delhi.

Ngenzi Kepfa

Perezida Paul Kagame mu kiganiro na Jeune Afrique yatanze umucyo mu ngingo eshanu (5) twagukusanyirije muburyo bw’ubusesenguzi dukoresheje ibitekerezo bye yatanze mu nkuru ndende.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment