Kenya: Umugabo yitwitse n’umuriro kubera ubuzima bukomeje guhenda muri iki gihugu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, umugabo wo mu gihugu cya kenya mu mujyi wa Mombasa wabarizwaga mu bigaragambyaga kubera igiciro cy’ubuzima gihenze ibintu byose byazamutse, yafashe icyemezo yinaga mu nkongi y’umuriro.

Muri video yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yazamutse hejuru ku gishushanyo kiri aho hafi mu nzira nyabagendwa, uyu mugabo agaragara afite ibendera ry’igihugu cya Kenya asakuza cyane mu kanya gato abantu bose babona umuriro mwinshi uzamuka uramutwika.

Mu gihe yaratangiye gushya yakijijwe n’abari hafi aho bamurebaga bahise baza bazimya umuriro maze ajyanwa mu bitaro bikuru byari hafi aho ngo akurikiranwe.

Umugabo utaramenyekanye izina yabwiye abari aho ko uwo mugabo washatse kwitwika, yahoze ari mu bantu bigaragambyaga bamagana ibiciro bihenze kwisoko ndetse kandi ko yari no mu bantu bigaragambije bamagana amatora y’umukuru w’igihugu aho bavugaga ko bibye Raila Odinga, aho urukiko rwanzuye ko ibyo bavuga ataribyo.

Mu minsi ishize abantu benshi muri iki gihugu biciwe mu myigaragambyo bishwe na police bavuga ko hagomba kubaho ivugurura ry’amatora ndetse n’ifaranga rikagira agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *