Iyimikwa ry’umutware w’Abakono mu karere ka Musanze ryamaganywe na FPR

FPR Inkotanyi yamaganye umuhango w’iyimikwa ry’uwiswe ‘Umwami w’Abakono’ Kazoza Rushago Justin ryabereye mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023.

 

Uyu muhango bivugwa ko witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini, ndetse kandi ngo harimo n’abanyamuryango b’iri shyaka.

 

FPR yagize iti: “N’ubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubumwe. Urugero rwa vuba ni ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ byabereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze ku itariki ya 9 Nyakanga 2023.”

Iri shyaka ryasobanuye ko ibirori nk’ibi atari urugero rwiza rwo kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda, risaba abanyamuryango baryo kwitandukanya n’icyo ari cyo cyose cyasubiza inyuma intambwe yatewe.

 

Amakuru BWIZA ifite dukesha iyi nkuru avuga ko hari ababa baratawe muri yombi bazira gutegura cyangwa kwitabira uyu muhango, kandi ngo harimo n’abo bayobozi.

Itangazo ry’umuryango FPR

Cc: Bwiza.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *