Umunyarwenya Ndaruhutse Merci utegura ibitaramo by’Urwenya byitwa Gen-Z Comedy Show yongeye kurarikira abantu ko igitaramo gitangira uku kwezi kwa Nzeri kizaba tariki ya 7/Nzeri kuwa Kane nkibisanzwe, aho yongeye guteguza abantu ko uyu mugoroba w’urwenya benshi bamaze kumenya kw’izina ry’ ISEKA RUSANGE uzaba aragahebuzo kuko abazitabira bazataha banyuzwe.

Nkuko yabigaragarije abantu barenga ibihumbi mirongo itanu nu munani magana arindwi (58.7k) bimukurikira kurubuga rwa Instagram abanyarwenya bazamukiye muri Gen-Z Comedy Show bazakora muri uyu mugoroba w’ ISEKA RUSANGE bazaba ari abamaze kumenyekana cyane barimo nabajya bagaragara mubindi bitaramo by’urwenya harimo ni gikomeye cyane cyizwi kw’izina rya SEKA LIVE gitegurwa kikanayoborwa n’ Umunyarwenya Arthur Nkusi Rutura akaba n’umunyamakuru ukomeye cyane mu Rwanda.
Nkuko Ndaruhutse Merci utegura Gen-Z Comedy Show yabigararigaje abakunzi b’urwenya abo banyarwenya ni Muhinde, Clément Inkirigito, Joseph, DUDU, Benitha na Cardinal abandi nabo baraza gukomeza gutangazwa kugera kuwa gatatu kugura amatike yo kwinjiramo birakomeje aho nkibisanzwe kwinjira aba ari ukugura itike yi 5000 ahasanzwe naho mumyanya y’ icyubahiro akaba 10,000.
