
Tariki 11/Mata/1994 Uyumunsi ntuzibagirana ku batutsi bo mu karere ka Kicukiro by’ umwihariko kuri Eto Kicukiro aho ingabo za babiligi zari mubutumwa bwa MINUAR zari zikambitse zifite ibikoresho byose bya gisirikare.
Abaturage bagera ku 4000 by’ abatutsi bose bari bahungiye kuri zi ngabo kuko zari zifite ubushobozi bwo kubakiza interahamwe nyinshi cyane zari zizengurutse iyi Eto Kicukiro zashakaga ko izi ngabo z’ ababiligi zibaha izo mpunzi ngo bazice.

Umunsi w’ itariki ya 11/Mata/1994 nibwo mu Bubiligi hemejwe ko ingabo zabo ziri m’ ubutumwa bwa MINUAR mu Rwanda ingabo zigera kuri 97 zari zirikumwe n’ impunzi z’ abatutsi muri Eto Kicukiro uwo mwanzuro niwo zahereyeho izongabo zatangiye kwitegura kuva muri iki kigo cya Eto Kicukiro abatutsi bari kumwe nazo bagerageje kuzibuza kuzisiga kuko interahamwe zari hanze hose kuri kikigo zashakaga guhita zitangira kwica ababatutsi.
Ingabo z’ ababiligi zimaze kwitegura neza zihungishije imbwa zabo nibindi bitandukanye zitererana impunzi ako kanya zihita zitangira kwicwa kuko zakoreshejwe urugendo rukomeye rw’ umusaraba, aho zamanuwe sonatube ngo zijye kuhicirwa bikarangira interahamwe zihisemo kutahabicira, kuko yariyo nzira yerekezaga ku kibuga cy’ indege i kanombe, ndetse hatari ahantu heza ho kubicira nkuko abarokotse akakaga babivuze mu buhamya, ahubwo zibajyana i Nyanza ya Kicukiro akaba ariho babicira, murugendo rukomeye rw’ ububabare bukomeye abatutsi bagejejwe i Nyanza barahicirwa abaharokoye batabawe n’ umugoroba nimvura m’ ubuhamya bwuwaharokokeye buhatangirwa buri joro ry’ itariki 11/Mata buri mwaka.

