Inama y’Afurika yiga kukibazo cy’imihindagurikire y’ibihe iri kubera i Nairobi muri Kenya, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagize icyavuga ku cyakorwa nk’ umugane.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’abandi bayobozi bibihugu bateraniye I Nairobi muri Kenya aho bakiriwe na Perezida William Ruto uri kumwe n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Bwana António Guterres ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika yiswe Africa Climate Summit 23. 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame munama y’ Afurika yiga kikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe I Nairobi muri Kenya.

Abarimo Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Perezida Felix Tchisekedi nibo bayobozi bibihugu batitabiriye iyinama abandi bahaye agaciro gakomeye aho abaririmo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye EAC, Mama Samia Suluhu Hassani wa Tanzania, Nana Akufu Ado wa Ghana n’abandi benshi bakomeje kugarukwaho, gusa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo we ukomeje kugarizwa n’ Intambara z’ imitwe yitwaje intwaro aho muri Goma abagera kuri 42 bishwe nabakwako ari abasirikare ba FRDC cyangwa iyo mitwe.

Mwijambo rwe Perezida Paul Kagame yagarutse ku mushinga washyizwemo imbaraga n’ u Rwanda aho Ikigega cy’ibidukikije cy’u Rwanda kimaze gushora imari mu mishinga 46 ndetse no gufatanya na bikorera gukomeza kwita kubidukikije aho nkumushinga watangirijwe muri COP27 witwa Ireme Fund ikinikigega uyu mushinga umaze gukusanya agera muri Miliyoni 200 USD, U Rwanda kandi nicyo gihugu cya mbere cya Afurika cyumvikanye na IMF ku nkunga ya Resilience and Sustainability Trust izatera inkunga imishinga ikemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Ubwo iyi nama yatangizwaga Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo kubitabiriye iyi nama.

Iyi nama izubaka imbaraga kuri COP28 kandi izafasha ibihugu bya Afurika gusobanura gahunda zirambuye no guharanira ivugurura ry’imiterere mpuzamahanga y’imari, gusangira ubumenyi n’uburyo bufatika bwo gukemura no gusangira ibibazo by’ikirere n’amahirwe.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat ubwo yagezaga ijambo ku b’itabiriye iyi nama.
Abakuru bibihugu naza Guverinoma ndetse n’ imiryango Mpuzamahanga b’itabiriye iyi nama I Nairobi muri Kenya.
Abataribake barebwa nikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe barimo nabasangwabutaka batumiwe muriyi nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *