Inama ya 11 y’ umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC yateraniye i Bujumbura mu Burundi Ese iratanga icyizere kukibazo cya RDC?

Iyi nama yabereye i Bujumbura mu Burundi.

Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC uri gufasha igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano m’ uburasirazuba bw’ ikigihugu mu ntara za Kivu aho igisirikare cya FARDC gihanganye n’ umutwe wa M23 uvugako urwanira uburenganzira bwabavuga ururimi rw’ ikinyarwanda muri ikigihugu bakomeje kwicwa no guhohoterwa nindi mitwe yitwaje intwaro.

Imirwano y’ umutwe wa M23 n’ igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nimwe mumakimbirane arambye cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kuko ari amakimbirane abasesenguzi bemezako afite imizi mu ntambara ziswe iza Congo ya mbere niya kabiri, ibirero bigaragara ko hakenewe imbaraga za karere cyane kugira ngo hagire igikorwa mugukemura ibibibazo.

Perezida Félix Tchisekedi yagiye yumvikana kenshi ashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 gusa u Rwanda rugahakana uruhare mu bibazo bya Leta ya Kinshasa ahubwo rugashinja Leta ya Kinshasa gukorana n’ umutwe wabasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda m’ Umwaka wi 1994 FDLR ndetse rukabashinja gutera ibisasu kubuta bw’ u Rwanda no kuvogera ubusugire bwarwo hagurutswa indege y’ igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC inshuro zirenze ebyiri aho yanarashweho n’ubwirinzi bwo mu kirere cy’u Rwanda.

Iyi nama yitabiriwe n’ abakuru bibihugu naza Guverinoma ndetse n’umunyamabanga w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe Mussa Faki Mahamat n’ umunyamabanga w’ umuryango w’ abibumbye Antonio Guterres.

Mu nama ya 11 yiga kwishyira mu bikorwa ry’ amasezerano y’ amahoro, umutekano n’ ubutwererane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’ Afurika y’iburasirazuba muri rusange yabereye i Bujumbura mu Burundi kuwa gatandatu tariki 6/Gicurasi/2023 yigirahamwe hamwe ishyirwa mubikorwa ry’imyanzuro y’inama ya Addis Ababa yayobowe na Perezida w’ u Burundi Evalist Ndayishimiye initabirwa kandi n’ abakuru b’ ibihugu naza Guverinoma ndetse n’umunyamabanga w’ umuryango w’abibumbye Antonio Guterres hamwe na Perezida wa Komisiyo y’ umuryango w’Afurika yunze ubumwe Mussa Faki Mahamat.

Hafatiwemo umwanzuro nanone wo gusaba ko ibibazo bya karere bikemurirwa byumwihariko m’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC nkuko intambwe imaze guterwa n’ingabo mukugarura amahoro no guhosha amakimbirane imaze guterwa nizi ngabo yabigaraje.

Ndetse mwijambo rye Perezida Félix Tchisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo yongeye kugaragaza ko ibibazo igihugu cye gifite biterwa na M23 iterwa inkunga n’ u Rwanda naho Perezida wa komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe Mussa Faki Mahamat we yavuze ko “Kwitana bamwana ntanakimwe bishobora gufasha mugushakira umuti ikibazo cyiri muri RDC ahubwo hakwiye kugerwa kugihe cyo kubwizanya ukuri kugirango haboneke igisubizo gikwiye.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.