
Imurikabikorwa ry’amashuri makuru naza Kaminuza ryateguwe na High Education Council (HEC) mubufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’ abafatanya bikorwa batandukanye ryaberaga mu mahema ya KIGALI CONFERENCE AND EXHIBITION VILLAGE Inyarugenge ryashojwe kuruya wa 11/Gicurasi/2023.
Uburezi mu Rwanda bukomeje gushyirwamo imbaraga cyane nkuko byagaragajwe n’ umuyobozi wa HEC Rose Mukankomeje ubwo yatangizaga iri w’imurikabikorwa n’amarushanwa mu masomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare byahuje amashuri makuru na kaminuza, bigamije kugaragaza udushya twavumbuwe n’abanyeshuri makuru yo mu Rwanda.
Ishuri ry’ imyuga nubumenyi ngiro IPRC KIGALI ryegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’ imishinga myiza yashimwe na kanama nkemuramaka ishuri ryegukanye umwanya wa kabiri ni ICK ryo mu ntara y’ amajyepfo naho umwanya wa Gatatu wongeye kwegukanwa na IPRC KIGALI.