Lionel messi yaraye atanze imipira ibiri yavuyemo ibitego, bifasha Ikipe ye ya Inter Miami gutsinda umwami wa MLS wa shampiona ishize Los Angels FC ibitego 3-1 kuri BMO stadium mwijoro ryakeye.
Ibitego bitatu batsinze byatsinzwe na Facundo Farias, Jordi Alba ndetse na Leonardo Campana.
Iyi kipe ya Los angels batsinze niyo yegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’ikino ushize.
Messi w’imyaka 36 kuva yakina umukino we wa mbere tariki ya 22 Nyakanga, inter Miami imaze imikino 11 idatsindwa ndetse yanatwayemo igikombe cya League cup bikomeza kwerekana uruhare iki gihangange cyazanye muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunya Argentine uheruka gutwara igikombe cyisi kuva yagera muri MLS amaze gutsinda ibitego 11 ndetse anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego mu mikino 11 amaze gukina.
Inter Miami umukino ukurikira izakina na Sporting Kansas kuri stade DRV PNK tariki ya 10 nzeri.
Messi ufatwa nk’umwami wa Ruhago kwisi, kuri uyu mukino yaraye akurikiranwe n’ibyamamare bitandukanye harimo igikomangoma cy’Ubwongereza Bwana Harry wari waje kwihera ijosho uyu mwami wa ruhago.

Mu bindi byamamare byitabiriye uyu mukino harimo abakinnyi ba sinema nka: Leonardo DiCaprio, Will Ferrell, Tom Holland, Toby Maguire, Owen Wilson and Gerard Butler ndetse n’abanyamuziki barimo nka Liam Gallagher, Selena Gomez, Tyga, BReal ndetse Nas.