
Kuriki cyumweru nibwo byamenyekanye ko ikibazo cyakomeje kugarukwaho na benshi mu batura Rwanda by’umwihariko abo mu mujyi wa Kigali yaba abawutuye nabawukoreramo bataha mu nkengero zaho ikibazo cy’imodoka rusange benshi binubiye cyane serivise zitangwa nabatwara abantu mu buryo bwa rusange kuko batanga serivise zitanoze aho hari nkabagiye bamara umwanya munini Ku mirongo bazitegereje hakaba nubwo zibura.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwambuwe inshingano zo gutanga amasoko yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cyemeza ko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa noneho Umujyi wa Kigali abe ariwo utanga isoko.
Niko bizajya bikorwa kandi ku Mijyi yunganira Kigali, mu gihe ukora ibikorwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, azaba ariho agiye gukorera.