Mu mafoto: Ijoro ry’ Urwenya Iseka rusange na Merci, Rusine yanejeje abitabiriye Gen-Z comedy Show naho Zaba na Linda Priya bongeye kugaragara bari kumwe.

Rusine yayoboye ISEKA RUSANGE Gen-Z Comedy Show.

Byari adushya gusa mwijoro ry’ Urwenya mu mujyi wa Kigali nkibisanzwe Gen-Z Comedy Show kuri Mundi Center Rwandex bataramiye abiganjemo urubyiruko ni byamamare bitandukanye muri myidagaduro mu Rwanda, benshi mu bitabira uyu mugoroba w’urwenya utegurwa na Merci witwa Gen-Z Comedy Show bataha banyuzwe nkuko bigaragara benshi muganira bakubwirako bakunda abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy Show.

 

Umunyarwanye Ndahurutse Merci watangije iki gikorwa numwe mu bagize amahirwe yo gutsinda mwirushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi ryerekanye impano nshya zabana babanyarwanda ndetse banafashwa kubona uko bakwiteza imbere binyuze mu mpano zabo zigiye zitandukanye ndetse nkumwe mu bakoranye n’ icyamamare mu rwenya hano mu Rwanda Arthur Nkusi Rutura muri Seka Live kurubu Merci nawe ari gufasha abandi banyempano aho abereka abanyarwanda binyuze muri uyu mugoroba witwa Gen-Z Comedy Show.

Kuriyi nshuro Gen-Z Comedy Show yayobowe na Rusine umunyarwenya akaba n’ umunyamakuru wa Radio Kiss FM aho byari ibitwenge gusa kuko yatangiye yakira bamwe mu banyarwenya ba Gen-Z Comedy Show nyuma yabo rwose ahita atangira kwakira bamwe mu banyarwenya barimo Taikuni Ndahiro, Nimu Roger, Mitsi, Joshua, Mavid & Pazzo ndetse na Rugendeke urebererwa inyungu na Junior Giti usanzwe anareberera umuhanzi uri mubitaramo mu gihugu cya Zambia ariwe Chris Easy.

 

Bamwe mu byamamare byitabiriye Gen-Z Comedy Show yi joro ryashize tariki ya 25/08 barimo Abakinnyi ba firimi bamaze iminsi bihari imbugankoranyambaga Zaba na Linda Priya aho bagaragaye bicaye muntebe zari zateguwe imbere zisa ariko nkuko byagaragaye ntawahindukiraga ngo arebane na mugenzi we ibibyatumye bidasubirwaho byemezwako aba baherutse gutandukana ndetse nabi batagicana uwaka ahumwe anyuze undi akaba ataharebera izuba.

Zaba Missed Call wahoze akundana na Lynda Priya.
Lynda Priya muri Gen-Z Comedy Show.

Abandi banyarwenya barimo Clapton Kibonke umufotogarafe umaze kubaka izina Promesse Kambanda bamwe mubitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, abahanzi barimo Juno Kizigenza, uwahoze mwitsinda rya Juda Muziki riherutse gusenyuka nabandi benshi cyane batandukanye bose bari baje muri uyu mugoroba w’urwenya utegurwa na Merci aho Rusine yakoze amateka nabarimo Rufendeke, Mavid&Pazzo, Taikuni Ndahiro, Nimu Roger nabandi batanduka ikigitaramo cy’ urwenya kiba kabiri mu kwezi kizongera kuba tariki 7.Nzeri.2023.

Icyamamare Juno Kizigenza na Promesse Kambanda nabo bari baje.
Umukinnyi wa Firimi Nyambo Jesca.
Umunyarwenya Clapton Kibonke nawe ntajya abura.
Fred Rugendeke nawe yasekeje abitabiriye Gen-Z Comedy Show
Umufasha wa Producer Izzo muri Gen-Z Comedy Show.
Umunyamakuru akaba n’Umunyarwenya Rusine niwe wabaye Host wa Gen-Z Comedy Show.

Abanyarwenya basigaye mubandi nakoraga nkitsinda Mavid na Pazzo banyuze abitabiriye Gen-Z Comedy Show.
Umunyamakuru akaba n’Umunyarwenya Taikuni Ndahiro.
Umunyamabanga Nimu Roger nuko yaserutse mu mwambaro ukunze kwambarwa nabo mwidini ya Islam.
Aba influencers kumbugankoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa Twitter kurubu rwitwa X.
Benshi bakunda Gen-Z Comedy Show kubera ibihe byiza bahagirira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *