Ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abaturage bo mu ntara y’iburengerazuba.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasuye bagizweho ingaruka n’ ibiza mu ntara y’iburengerazuba.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu karere ka Rubavu aho abaturage bahuye n’ ibiza babaye bashyizwe kugira ngo batabarwe by’ umwihariko aho ni kuri site ya Nyemeramihigo akihagera abaturage bamwakiranye ibyishimo byinshi cyane mu mashyi y’ urufaya nawe azamura akaboko abasuhuza.

Goverineri w’ intara y’iburengerazuba Habitegeko François yahise amwakira amushimira cyane kubutumwa bwihumure yaboherereje yakomeje amubwira ko bwabagezeho ndetse ko abaturage bishimye cyane rwose ko yaje kubaramutsa. Yahise amuha Ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo abagenzeho impanuro yabageneye

Mwijambo rye yatangiye agira ati:

“Muraho muraho neza nagira ngo rero dukoreshe umwanya muto kugira ngo abantu bave hanze bareke kunyagirwa, Naje hano nabandi bayobozi ba Leta ariko byari ukubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane nkuko nubundi mwihanganye, ibiza byatugwiriye, imyuzure, amazu yangiritse, abacu twatakaje aribo nikibazo kinini cyane abakomeretse. Ibyo byose ndaziko abagishoboye kuba bariho muhanganye nabyo icyanzanye hano cyari ukubasura. Kandi ngirango mbabwireko tubatekereza uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri bibihe bitoroshye murimo ndetse wenda mugihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo, ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira nibura ubuzima no muri ikigihe mutari mu ngo zanyu cyangwa se mudashobora kwikorera.

Mudashobora kwigaburira nkuko bisanzwe, ibyo nibyo twahagurukiye kugira ngo dushake ibishoboka byose tubafashe, aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza, nabyo muri kigihe turabikosora kugira ngo kuko ibishoboka nibyinshi harubwo abantu bashobora ibintu ariko ntibakore uko bingana turagira ngo rero ibishoboka ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana impinja zidafite icyo kurya zidafite uko zimeze abababyara ababyeyi babo nabandi ibyo rwose turabyihutisha mukomeze mwihangane mutwihanganire cyane cyane nicyo cyanzanye hano.

Hanyuma ibindi ibyibihe imvura, izuba, biza kuburyo budasanzwe bugahitana ubuzima bw’ abantu cyangwa se bikangiza imyaka ibyo bihe bidasanzwe bikangiza byose harimo n’ ubuzima bw’abantu ibyo haraho biturenga ntacyo twari gukora kugira ngo tubuze umwuzure cyangwa tubuze imvura nyinshi kugwa ariko gufasha abariho abashoboye kubikira ibyo ngibyo ibyo byobiri mubushobozi bwacu tugomba kubikora.

Ngirango rero abayobozi baza kubasura buri gihe binzego zitandukanye nicyo kibazana harubwo badakora byose ibyo bakwiriye kuba bakora ubwo turabikurikirana natwe kugirango tumenye icyakosorwa icyari cyo kandi tuzabikora mukanya nafashe umwanya ngenda mbona ibyagiye byangirika ara mazu ari bantu batuyemo aramashuri aringanda nibyinshi nibyinshi muraka karere nibyinshi hari nutundi turere tumeze dutyo mutwihanganire rero namwe mwihangane hanyuma dukorere hamwe byinshi ibibiza turabitsinda nkibindi byose.

Mwakoze cyane sinshaka kubatindana hano dore n’ imvura yindi iraje mushobore kugama mushobore ndabona ije hari byo mushaka ku mbwira.”

Bose bati “Yego”

Leave a Reply

Your email address will not be published.