IBITARAMO BY’ ISERUKIRAMUCO RYA IWACU MUZIKA FESTIVAL BIGIYE KONGERA GUTANGIRA KUZENGURUKA IGIHUGU MUBURYO BW’INYUMVANKUMVE (Live). 

Iserukiramuco rya IWACU MUZIKA FESTIVAL ryagarutse mu rw’ imisozi igihumbi, nkuko bitangazwa bikanemezwa na baritegura East African Promoters iyobowe na Mushyoma Boubou usanzwe anategura ibitaramo bikomeye mu Rwanda ndetse akaba ari kwisonga mubakunze kunezeza imitima ya baturarwanda aho we ni Kompanyi ye ari nabo batangiza abanyakigali umwaka by’umwihariko mu gitaramo bise East African Party buri ya tariki ya 1/Mutarama, batangiza abanyakigali n’ abanyarwanda muri rusange icyo igitaramo cy’ imbaturamugabo.

IWACU MUZIKA FESTIVAL yagarutse.

East African Promoters sibyo gusa bategura kuko ninabo banateguraga bakanayobora irushanwa rukomeye ryabayeho mu Rwanda ryazengurukaga igihugu cyose kubufatanye n’uruganda ryenga inzoga na Fanta mu Rwanda Bralirwa ryahuriragamo ibyamamare mu muziki w’u Rwanda ryitwaga Primus Guma Guma SuperStar,

iri rushanwa ryakoze amateka cyane mu Rwanda aho rya giye guhagaraga umuziki w’ u Rwanda ugiye kurundi rwego ndetse riza gutuma habaho intera yo hejuru kubanyamuziki babanyarwanda n’abandi kwisi by’umwihariko mu karere kuko byazamuye ishoramari kubanyamuziki bo mu Rwanda babonamo agatubutse ndetse batangira no kubonwa n’abandi banyamuziki kwisi.

Kurubu iyi Kompanyi EAP ya Mushyoma igiye kongera kuzenguruka igihugu bataramira abanyarwanda mw’ iserukiramico ryahawe izina rya IWACU MUZIKA FESTIVAL aho abanyamuziki bakomeye cyane mu Rwanda bazataramira mubice bitandukanye by’igihugu, mugihe cy’ icyorezo gikoye cya COVID 19 abanyarwanda ntarungu rikomeye bahuye naryo kuko EAP kubufatanye nubundi n’ uruganda Bralirwa n’abandi bafatanya bikorwa basusurutsaga abanyarwanda mubitaramo bya korwaga muburyo bw’ inyumvankumve n’ imbonankubone (Live) binyuzwa kuri Televisiziyo y’ igihugu na shene yayo yitwa Kigali Channel 2 (KC2).

Iri serukiramuco nibwo buryo ryakozwemo, kuriyi nshuro rero rigiye kongera kubaho imbere ya bafana batandukanye aho byitezweko ubwo iki cyorezo kitagi hari bazongera guhuriza hamwe abanyarwanda ndetse bakishima nkuko byari bisanzwe, uyumunsi tariki 7/Nzeri kuri BK Arena harabereye ikiganiro n’ Itangazamakuru. 

Uyu munsi haraba ikiganiro n’Itangazamakuru kuri BK ARENA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *