Abagabo batandatu barimo abanyeshuri batatu ba Groupe Scolaire Kinazi mu karere ka Huye bamaze icyumweru kirenga bagwiriwe n’ikirombe. Imirimo yo kubashakisha kugeza ubu ntacyo irageraho.
Imirimo yo kubashakisha yakomeje none kuwa kane nyuma y’uko yari yahagaze kuwa gatatu kuko ikirombe cyari cyongeye kuriduka, nk’uko Jean Marie Ntakiyimana, umuturage wo mu murenge wa Kinazi uri kuri iki kirombe, yabibwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru.
Iki kirombe cyabaguyeho kuwa gatatu ushize, bamwe mu baturage ba hano bavuga ko batari bazi ibyacyo, abategetsi bavuga ko cyari ikirombe kitazwi kandi kitemewe n’amategeko.
Ntakiyimana ati: “Urebye bashyizemo ingufu, ubu imashini zirimo kubashakisha zimaze kuba enye, zirimo kwagura aho ziri gucukura. Abaturage nabo barahari bategereje kureba niba hari uwo zigeraho agihumeka ariko nta cyizere kigihari”.
Muri aka gace k’akarere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda, nta mabuye y’agaciro azwi ahacukurwa.
Ikigo gishinzwe ibya ‘mine’ mu Rwanda kuwa gatanu cyasohoye itangazo rivuga ko iki kirombe “kitemewe n’amategeko”, kiri “ahantu hatemewe”, abagikoresha “ntibazwi” kandi ko iperereza ririmo gukorwa ngo “ababifitemo uruhare babibazwe”.
Abo cyaguyeho ni abagabo batandatu b’imyaka hagati ya 20 na 48, aba barimo abanyeshuri Moïse Irumva, Samuel Nibayisenge na Emmanuel Nsengimana bigaga kuri Goupe Scolaire Kinazi, iki kirombe kiri muri 3km uvuye kuri iri shuri.
Kayitana Issa Kevin, ukuriye iri shuri, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko aba bigaga mu wa gatandatu w’ayisumbuye, kandi bigaga bataha.
Kayitana ati: “Cyabaguyeho ari kuwa gatatu, mu gihe twatangiye kuwa mbere…[kumenya ko cyabaguyeho] Ni inkuru y’incamugongo kuri twe.”
Yongeraho ati: “Ibya kiriya kirombe ntabyo nari nzi kandi hano mpamaze imyaka itanu.”
Claude Kayijuka, umuturage wo muri aka gace, yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Nyir’isambu we arazwi, ariko hashize igihe bahamuguriye bamubwira ko bagiye gucukura bashaka amazi yo kugeza ku baturage.
“Nyuma nibwo twumvise ngo bahacukura amabuye y’agaciro, ariko bwari ubwa mbere tubyumvise kuko aka gace nta mabuye y’agaciro dusanzwe tuhazi.
“Abacukuraga ni abakozi ba nyakabyizi bakoreshaga nabo babigize ibanga kuburyo abantu batari bazi icyo barimo gucukura bashaka.”
Inzego z’umutekano zirimo gukora iperereza hashakishwa nyir’iki kirombe n’abakekwaho uruhare mu kubaho kwacyo.
Abantu babiri bahoze bategeka umurenge n’akagari iki kirombe kirimo bamaze gufungwa mu iperereza, nk’uko umwe mu bategetsi mu murenge wa Kinazi yabibwiye BBC.
‘Nta cyizere, keretse ya Mana yonyine’ – Umubyeyi utegereje
Abakozi ba nyakabyizi bakoraga muri iki kirombe bahembwaga hagati ya 2,000Frw na 2,500Frw ku munsi, nk’uko abaturage babivuga.
Déogratias Nshimiyimana n’umugore we batuye i Kigali bahise baza i Kinazi kuva bacyumva inkuru ko umwana wabo yagwiriwe n’ikirombe aho yigaga.
Umuhungu wabo Moïse Irumva w’imyaka 21 yiga kuri GS Kinazi, agataha kwa nyina wabo hafi y’ishuri.
Nshimiyimana yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Njyewe naje kuwa kane [ushize] n’ubu sindahava.”
Ashima ko ubu abategetsi barimo gukora ubutabazi bashyizeho imbaraga ngo barebe ko bagera kuri abo bantu, gusa icyizere ko baba bagihumeka ni gicye.
Ati: “Yewe nkurikije ukuntu barimo bahavuga nta cyizere mfite ko bagihumeka, ntacyo rwose. Keretse ya Mana yonyine yikorera ibyayo tutamenya.”
Abajijwe niba azi ibyo umuhungu we yacukuraga aho, ati: “Bavuga ko bacukuraga amabuye y’agaciro ariko ngo abahacukuza ntibazwi, n’ayo mabuye ntituyazi.”