Highway Music bashyize hanze indirimbo yagufasha muri ikigihe cyo Kwibuka kunshuro ya 29.

Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo Kwibuka Ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kizanakomeza mugihe cy’ iminsi 100 mu gihugu hose, Ku rwego rw’ igihugu Kwibuka byatangirijwe Ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri yakuwe hirya no hino mumujyi wa Kigali ndetse no munkegero za ho isaga 259,000 ubwo niyakuwe muturere turimo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro yose yajyangwe kuruhukira muri uru rwibutso.

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo kubateraniye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi atangiza icyumweru cyo kwibuka kunshuro ya 29.

Buri tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yahariye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu uyu munsi wemejwe n’ umuryango wa bibumbye UN mu mwaka 2004 gusa amahanga nayo yifatanya n’ U Rwanda.

Ibikorwa byo kwibuka ahandi hantu hatandukanye mu gihugu abenshi bahuriye mubiganiro bivuga ku mateka ya Jenocide yakorewe abatutsi 1994 mu midugudu yose ndetse hagenda hatangwa ubuhamya butandukanye bwabarokotse n’ intambwe yatewe muri kigihe cyose cy’ imyaka 29 Jenocide yakorewe abatutsi 1994 ihagaritswe n’ Inkotanyi.

Urubyiruko rukora ra umuziki mu Rwanda nibamwe mubagira uruhare mugufasha abantu kwibuka kuko binyuze mubihangano byabo, batambutsa ubutumwa mundirimbo. uyumwaka inzu itunga umuziki HighWay Music iyoborwa ndetse yashinzwe na Producer KushBeatz yahurije hamwe abanyamuziki biganjemo abavutse nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 barimo Kefa Boy, DTabz, Celine feelz, Be Trezzy na Nyirubwite KushBeatz mu ndirimbo bise “Never”.

DTabz yatubwiye ko:

Nkumu Artist wese iyo tugeze muri kino gihe cyo Kwibuka abagomba gufasha abantu Kwibuka bumva message ibahumuriza ntibaheranwe n’ agahinda kandi ndetse bagenda bagira imbaraga kuko ibyo twaciyemo ari byo byari bikomeye kurusha ibyo duhura nabyo ubungubu. Yakomeje ndetse atubwirako “Iyo twibuka bikomeza biduha imbaraga zo kujya imbere kuko tutibutse ntitwamenya aho tujya”

Atubwira kubwitabire bwa bahanzi mugihe cyo kwibuka mugufasha abantu byumwihariko urubyiruko rwabishyizemo imbaraga cyane ndetse rukomeza kugenda rufatanya cyane. ubutumwa bugaruka ku Mateka ya Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 kurubu urubyiruko rurabyumva ndetse ruzakomeza gutanga ubutumwa nkubu mugihe cyose kuko kwibuka bizakomeza uretse nuyu mwaka. igitekerezo cy’ indirimbo yatubwiye ko cyaturutse kuri mugenzi we Kefa Boy banamushimira cyane yagisangije Producer KushBeatz watunganyije iyi ndirimbo ndetse ko bose bakoze neza cyane.

Yagarutse kunzu itunganya imiziki bahuriyemo Highway Music ko bafite gahunda ndende bazagenda batangariza abanyarwanda muminsi irimbere.

Kanda hano ubashe kumva iyi ndirimbo:

https://youtu.be/Yus7cFUXbPs

Leave a Reply

Your email address will not be published.