GEN-Z COMEDY SHOW BASHYIZE KW’ISOKO SHOCOLA ZABO ZIKORERWA MU RWANDA, ARIEL WAYZ YANYUZE ABITABIRIYE ISEKA RUSANGE NDETSE UBWITABIRE BWARI KU CYIGERO CYO HEJURU (SOLD OUT).

Byari byishimo byakataraboneka kuko umunyarwenya Merci Ndaruhutse kumugoroba wo kuruyu wa Kane tariki 8/Nzeri kuri Mundi Center Rwandex ahasanzwe habera igitaramo cy’ Iseka Rusange cyitwa Gen-Z Comedy Show yashyize hanze ku mugaragaro chocola nshya kwisoko aho abitabiriye ikigitaramo cyari cyakubise cyuzuye bazisangaga ku muryango aho binjiriraga mwishusho nshya nuburyohe bwihariye kubazikunda baziguze bishimiye cyane kino gicuruzwa gishya cyashyizwe kwisoko.

Umunyarwenya Ndaruhutse Merci yashyize kwisoko Chocola za Gen-Z Comedy Show.

Ikigicuruzwa bashyize hanze bacyishimiye ndetse bigaragaza ko ikigikorwa cyatangijwe nuyu munyarwenya umaze kubaka izina by’umwihariko mu rubyiruko akomeje kwaguka ndetse no gukura cyane aho abatari bacye bahageze bishimira cyane intambwe imaze gutera kuva ikigikorwa cyatangira kuva aho cyatangiriye mu Rugando kuri Art Rwanda ubuhanzi incubation center kugeza aho gisigaye kibera kuri Mundi Center Rwandex.

Uyu mugoroba abanyarwenya bakunzwe bazamukiye muri Gen-Z Comedy Show nibo basusurukije abitabiriye, by’umwihariko abarimo Muhinde, Clément Inkirigito, Joseph, DUDU, Benitha, na Cardinal banyuze abitabiriye ikigitaramo gitaramo kuko basekeje abitabiriye ikigitaramo bigatinda rwose abarimo ibyamamare bitandukanye bari baje gushyigikira Merci barimo umuhanzi Kivumbi na Gabiro Guitare, Umusizi Junior Rumaga, Umunyarwenya Clapton Kibonke umufotogarafe umaze kubaka izina Promesse Kambanda wanagaragaye ku rubyiniro n’ umuhanzikazi Ariel Wayz warumutumirwa mukuru waganirije abantu.

Mugice cyihariye cyitwa Meet Me Tonight Merci yaganiriye n’ umuhanzikazi ukunzwe cyane Ariel Wayz wagarutse cyane byihariye ku rugendo rwe muri muzika ndetse akongera kuvuga ku wahoze ari umukunzi we Juno Kizigenza, yanabajijwe kubahanzi yemera akomoza byihariye kubamubanjirije mumuziki aho yemejeko mubahanzi yemera cyane yakuze anumva harimo The Ben kugufana ikipe ya Rayon Sport yamejeko yakuze abona umubyeyi we w’u mupapa ayifana nubwo adakunda gukurikira cyane Ruhago ariko aricyo cyatumye afana iyi kipe Murera Rayon Sport Fc.

Ikigitaramo cyashojwe benshi bakinyotewe aho benshi banyuzwe cyane ikigikorwa kiba kabiri mu kwezi kizongera kuba kwitariki 21/Nzeri, mumafoto uko uko ikigitaramo cyagenze benshi basetse cyane biratinda.

(Amafoto GEN-Z Media Team)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *