GABON: IMPINDURA MATWARA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA MURI POLITIKE Y’ AFURIKA, ALI BONGO NAWE YANZWE N’IGISIRIKARE.

Nkuko bimaze kumenyerwa muri Afurika muriyi minsi nyuma ya Perezida Mohamed Bazoum wa Niger uherutse guhirikwa ku bitegetsi n’igisirikare aho bigeze noneho ni kwa Bongo ubu abasirikare 12 bagaragaye kuri televiziyo batangaza ko baburijemo ibyavuye mu matora kandi ko basheshe “inzego zose za repubulika” kandi ko bafunze imipaka y’iki gihugu.

Perezida Ali Bongo Ondimba warugiye kuyobora manda ya gatatu.

Umwe muri abo basirikare yavugiye kuri shene ya televiziyo Gabon 24 ati: “Twafashe icyemezo cyo kurinda amahoro mu gushyira iherezo ku butegetsi buriho”. Yongeyeho ko ibi byatewe n’imiyoborere idashyira mu gaciro, itagaragaza ejo hazaza yatumye hakomeza kubaho izahara ry’ubumwe mu baturage riteje ibyago byuko igihugu gishobora kubamo akajagari”.

Abasirikare bakuru bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu muri Gabon bavuga ko bafashe ubutegetsi bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yabaye ku wa gatandatu, aho Perezida Ali Bongo Ondimba yatangajwe ko ari we wayatsinze bavuze ko bahagarariye inzego zose z’umutekano n’igisirikare muri Gabon.

Akanama k’amatora ka Gabon kari kavuze ko Bongo yatsinze amatora n’amajwi 64.27%, mu gihe ukomeye mu bo bari bahatanye, Albert Ondo Ossa, kavuze ko yabonye amajwi 30.77%, muri ayo matora yateje impaka, yaranzwe no gutinda gutangaza ibyayavuyemo.

Mu matora yabaye icyumweru gishize yari yatangajwe nkuwatsinze Ali Bongo Ondimba kongera kuyobora Gabon.

Bongo, w’imyaka 64, yageze ku butegetsi ubwo se Omar Bongo yapfaga mu 2009. Mu 2018, yagize uburwayi bw’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (buzwi nka stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura mu mwaka wakurikiyeho, igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe ryaburijwemo, abasirikare bari bigometse barafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *