18.5 C
New York
April 17, 2024
Entertainments Global News Sport News

France: Leo Messi icyamamare muri ruhago y’ isi yongeye gukora amateka mw’ ijoro ridasanzwe m’ Ubufaransa.

Rutahizamu wa Argentine na Inter Miam yo muri leta zunze ubumbwe z’ America mwijoro ryo kuruyu wa mbere tariki 30/Ukwakira/2023 ni bwo yongeye gutanganzwa nkuwegukana umupira wa Zahabu uzwi cyane kwizina rya Ballon d’Or, igihembo kiruta ibindi muri ruhago(football) iki gihembo gitangwa n’ ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’ Ubufaransa kubufatanye nishyirahamwe ry’ umupira wa maguru muricyo gihugu.

Léo Messi niwe mukinnyi ukoze ayamateka Ballon d’or ya 8.

Ikigihembo cyegukangwe na rutahizamu Leonery Messi wahoze akinira ikipe ya Paris Saint Germain ndetse yananyuze mw’ ikipe ya Barcelon FC ahantu yabaye igihe kirekire agahangana byihariye na mukeba we wakiniraga icyo gihe nubundi nawe ikipe yo mu gihugu kimwe nicyo yakinagamo Real Madrid ariwe Cristiano Ronaldo bose baje kuva muri Espagne bajya mu gukinira andi makipe.

Ballon d’or ya 2023 yegukangwe na Leo Messi.

Numupira wa Zahabu yegukanye kunshuro ya 8 kuko uyumwaka wa 2023 aribwo yongeye kwegukana iki gihembo nyuma y’ izindi nshuro nyinshi zirimo imyaka itandukanye yagiye awegukana iyo myaka ni 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021, kunshuro ya 8 yarahanganiye iki gihembo na mugenzi we bakinanaga mw’ ikipe ya PSG rutahizamu Kylian Mbappe yaje kumwanya wa gatatu ndetse n’ umwongereza Erling Haaland ari nawe waje ku mwanya wa kabiri.

Muri Ruhago y’ abagore umukinnyi wa FC Barcelone niwe wegukanye Ballon d’or y’ abagore yitwa Aitana Bonmati Conca.
Mbappe na Haaland bitabiriye ibibirori byo gutanga Ballon d’or ya 67.

Related posts

Perezida Mushya wa Nigeria yarahiye uyumunsi dore amateka ye.

M Fabrice

ABANYARWANDA BAKUNDA URWENYA NDETSE TWIMUKIYE AHANDI HAGUTSE KURUSHAHO KUGIRA NGO BARUSHEHO KURYOHERWA N’ISEKA RUSANGE, IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NDARUHUTSE MERCI UTEGURA GEN-Z COMEDY SHOW. 

Ngenzi Kepfa

Sudan: Intambara ihanganishije RSF n’ Ingabo za Leta ikomeje kuba imbarutso y’ ibyaha bikomeye birimo n’ ubwicanyi bw’ ibasira bamwe mu moko aba muriki gihugu.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment