Fou de Toi yakorewe mu Rwanda munyubako igaragara nkizi Burayi yageze hanze. 

Fou de toi yatwaye akayabo kangana ni 15000$ ya Leta Zunze Ubumwe z’America.

Inyubako y’ ubatswe mu Rwanda imeze nkizisanzwe zimenyerewe ku mugabane wuburayi cyane cyane mugihugu cy’ Ubufaransa yitwa Château Le Marara niyo yifashishijwe na kizigenza mumuziki nyarwanda Itahiwacu Bruce Melody, Ross Kana na Producer Element n’ inyubako biteganyijwe ko izatahwa kuri Noheli y’ umwaka utaha biravugwako iyindirimbo yashoweho akayabo kagera 15000$ mwitungangwa ryawo.

 

Mumashusho yatunganyijwe agaragaza cyane umuco w’ abami muburayi mumyambarire no mumibyinire ndetse byihariye bigaragaza cyane uko ubuzima bw’ ibwami bubabumeze, iyi nyubako Ubu igezweho ni Château Le Marara iri mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Umujyi wa Karongi ufite umwihariko wo kugira amahoteli menshi agezweho yubatse ku Kiyaga cya Kivu nk’ahantu abantu bifite bahitamo kugana iyo bakeneye kuruhuka. Ni umujyi uherereye mu bilometero 130 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Inyubako idasanzwe yifashishijwe na Producer Element, Ross Kana na Kizigenza Bruce Melody.

Kuri ubu huzuye umuturirwa mushya n’ubundi ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, wiswe ‘Château Le Marara’, izina rifitanye isano n’abo mu muryango wa benewo.

‘Château Le Marara’ ihereye mu Kagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Ni inyubako ifite umwihariko w’iz’i Burayi kandi ni yo ya mbere mu ziteye gutyo ku butaka bw’u Rwanda.

Iyi ndirimbo yitwa Fou de Toi ihurije hamwe abahanzi batatu Itahiwacu Bruce Melody, Ross Kana na Producer Element irakunzwe cyane kuko yarimaze iminsi ishyizwe hanze bari kuyibyina muri studio ya 1:55 AM iyobowe n’ umushoramari Couch Gael usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ America.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *