13.1 C
New York
April 16, 2024
Global News Politics

Félix Tshisekedi Ari mu Bushinwa mu kurebera hamwe amasezerano ya mpa nguhe ataragize na kimwe amarira Congo.

Muri 2008 igihugu cya Congo Kinshasa ndetse n’igihugu cy’u Shinwa basinyanye amasezerano yiswe mpa nguhe aho bumvikanye ko ubushinwa buzatera inkunga imishinga urimo kwubaka ibikorwa remezo bingana n’agaciro ka miliyari 6$ irimo kwubaka imihanda ya kaburimbo ya 3,500km, kwubaka 380km z’inzira ya gari ya Moshi, ibitaro 32 n’ibigo nderabuzima 145n’ibindi.

 

Ku rundi ruhande Congo nayo iha Ubushinwa ibirombe byayo ahanini by’umuringa(cuivre/copper) na cobalt by’agaciro kabarirwa muri toni miliyoni 10 ku mwaka, bunasonerwa imisoro ku bijyanye n’ibyinjira n’ibisohoka. Muri ibi hashinzwe kandi kompanyi ya SICOMINES, Ubushinwa bufitemo 62% naho DR Congo ikagira 32% – imigabane ubwayo itarashimishije impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe na société civile ya Congo.

Imyaka 15 nyuma y’ayo masezerano, ibiro by’umugenzuzi w’imari ya leta muri DR Congo biheruka gukora ubugenzuzi ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano muri Werurwe(3) uyu mwaka, byatangaje raporo ivuga ko “atari amasezerano yungukira impande zombi”.

 

Leta ya DR Congo ivuga ko Ubushinwa butubahiriza ibiri mu masezerano y’agaciro ka za miliyari z’amadorari ya Amerika basinye mu 2008, Kinshasa ibona ko ayo masezerano yumvikanyweho nabi akaba arimo guhombya iki gihugu, bityo yifuza ko asubirwamo.

 

Perezida Félix Tshisekedi kuva none kuwa gatatu aragera i Beijing aho we n’itsinda rinini ry’abategetsi batangira uruzinduko rw’iminsi itanu, abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko impamvu nyamukuru imujyanye ari ayo masezerano.

 

Biteganyijwe ko azahura na mugenzi we Xi Jinping kuwa gatanu, mu ruzinduko rwe kandi azasura imijyi Shenzhen, Shanghai na Hong-Kong, ndetse habeho ibiganiro bitandukanye ku bundi bufatanye hagati y’Ubushinwa na DR Congo.

 

Ambasaderi Zhu Jing w’Ubushinwa i Kinshasa yatangaje ko “nizeye ko uru ruzinduko ruzatanga umusaruro kandi rukazana imbaraga nshya mu bufatanye”.

 

Gusa leta y’i Kinshasa iherutse kugaragaza ko itishimiye uburyo amasezerano yagiranye n’Ubushinwa mu myaka 15 ishize atungukira iki gihugu kandi ko “Ubushinwa budakora ibyo bwemeye”.

 

Mu itangazo ryo mu cyumweru gishize nyuma y’inama y’abaminisitiri, rivuga ko Tshisekedi yabwiye abagize guverinoma ko akanama kashinzwe kwiga aya masezerano katanze imyanzuro yako, izafasha mu biganiro n’Ubushinwa mu minsi iri imbere.

 

Ibiro bya Perezida Tshisekedi bivuga ko agiye mu Bushinwa ku butumire bwa mugenzi we Xi Jinping, abasesenguzi bamwe bavuga ko Tshisekedi yifuza ko aya masezerano ahinduka ndetse ko ari yo mpamvu nyamukuru imujyanye.

 

Related posts

TUJYANE I NEW YORK AHO PEREZIDA PAUL KAGAME YITABIRIYE INTEKO RUSANGE Y’UMURYANGO W’ABIBUMBYE KUNSHURO YA 78.

Ngenzi Kepfa

Igihugu cya Maroc cyibasiwe n’ umutingito, uhitana benshi mu batuye mu misozi.

Ngenzi Kepfa

Urubanza rw’ abarega Intumwa Paul Gitwaza rukomeje kutavugwaho rumwe n, abakristu kuko bidakwiye bikomeje kuba ikibazo kwamadini kujyanana mu nkiko.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment