Muruzinduko Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron ari kumwe n’ umuyobozi wa komisiyo y’ ubumwe bw’ uburayi Ursula Von der Leyen bagiriye mugihugu cy’ ubushinwa rwaranzwe cyane nubwumvikane gusa bamwe bagaragaje nko kuba hari icyo igihugu cy’ubushinwa bwafasha kugirango amakimbirane amaze umwaka namezi hagati y’ Uburusiya na Ukraine abe yarangira binyuze mubuhuza bw’ ikigihugu cy’ inshuti yakadasohoka y’Uburusiya byumwihariko abayobozi bibi bihugu bafitanye ubushuti bukomeye cyane Perezida Vladimir Poutine na Perezida Xi Jinping aho baherutse no guhurira i Moscow ubwo yahagiraraga uruzinduko kubutumire bwa Poutine w’ Uburusiya.
Amakimbirane y’ Uburusiya na Ukraine yatangiye nyuma gato yigabanuka nigenza make ry’ icyorezo cya COVID 19 cyatangiriye mu bushinwa kigakwira isi yose ndetse kigahitana ubuzima bwa benshi kidasize nikubitwa hasi ry’ubukungu bw’ isi.
Gusa hakaza kuboneka urukingo rwafashije mukongera kuzahuka kubuzima no koroshya ingamba zo kwirinda iki cyorezo zarimo nikomeye cyane ya guma mu rugo henshi kwisi yatumye ubukungu bwongera gusa nubuzahuka.
Perezida Putine yahise atangiza icyo yise ibitero kuri Ukraine byo kurwanya abanazi bashya ashinja guhohotera no kwica abavuga ururimi rw’ ikirusiya muri Ukraine no gukomeza kototera cyane inkiko z’ igihugu cye kwa OTAN aho Ukraine ishaka kujya muri uyu muryango w’ ubwirinzi mubyagisirikare no gutabarana OTAN ndetse no m’ ubumwe bw’uburayi ibintu bitanyuze cyane Perezida w’Uburusiya.
Perezida Emmanuel Macron na Von de der Leyen bagiye mugihugu cy’ubushinwa kureba ko haricyo bakora ngo iyi nshuti y’ Uburusiya igire icyo ifasha ibe yaba nkumuhuza wa Ukraine n’ Uburusiya. Mwitangazo ryashizwe hanze mwisozwa ry’ ururuzinduko Perezida Xi Jinping , Von de der Leyen na Perezida Emmanuel Macron basabye ko amakimbirane yakemurwa hifashijwe uburyo bwa politiki ndetse ko ntantwaro za kirimbuzi zikwiye gukoreshwa muri ayamakimbirane ndetse Ubufaransa bwongeye gukomeza cyane umubano n’ Ubushinwa.
Perezida Zelensky we umaze igihe ashaka kuvugana na Perezida Xi Jinping kugirango abe yafasha muribi bikorwa byubuhuza ariko ntabashe kuvugana nawe hifashishijwe telefone Perezida Xi Jinping yemeye ko igihe kiza gikwiye nikigera azaganira nawe. gusa Ukraine ntikozwa ibiganiro mugihe Uburusiya butarakura ingabo zabwo kubutaka bwose bwayo uhereye kuri Crimea yafashwe cyera ukageza kuri Bakmat iherutse gufatwa n’ ingabo z’ Uburusiya zirangajwe imbere na Vagnel group.