CP JOHN B. KABERA ASIZE AMATEKA KU MWANYA W’UMUVUGIZI WA POLICE Y’U RWANDA.

CP John Bosco Kabera wari umaze imyaka itanu ku nshingano z’ubuvugizi bwa Police y’u Rwanda yasimbuwe, Yakoze akazi gakomeye cyane muri ki gihe cyingana gutya kuko habayemo icyorezo cya COVID 19 cyatumye agaragara cyane mwitangazamakuru ndetse yabashije kwigarurira imitima y’abanyarwanda muri rusange by’umwihariko urubyiruko yishimiwe cyane rwose ubwo inkuru yuko yahinduriwe imirimo yasakaraga kuruyu wa gatatu tariki 30/Kanama/2023.

CP John Bosco Kabera yahinduriwe imirimo asimbuzwa CP Boniface Rutikanga.

Polisi y’u Rwanda yatangaje Umuvugizi mushya wayo, ari we ACP Boniface Rutikanga uje mugihe uwasimbuye CP John Bosco Kabera yaramaze igihe muriyi minsi ari mubukangura mbaga bwo kubahiriza amategeko yo mumuhanda ndetse bwahawe inyito ya GERAYO AMAHORO.

CP Boniface Rutikanga wagizwe umuvugizi mushya wa Police y’u Rwanda.
Ubwo batangizaga umukino wahuje APR FC na POLICE FC igihe CP John Bosco Kabera yarakiri umuvugizi wa Police y’u Rwanda na Brig Gen Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.

CP John Bosco Kabera yagiye kuruyu mwanya ubwo yasimburaga CP Theos Badege mu mwaka wi 2018, kurubu rero inshingano nshya yahawe nukuba umuyobozi ushinzwe ibigo byigenga bishinzwe kurinda umutekano (ISPSP) yishimiwe cyane Ku mbugankoranyambaga ndetse asabirwa na batari bake kuzagira ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya aho benshi bakomeje no guha ikaze umuvugizi mushya CP Boniface Rutikanga.

CP Theos Badege uwo CP John Bosco Kabera yasimbuye mu mwaka wi 2018.
CP John Bosco Kabera hari byinshi azibukirwaho by’umwihariko mubukangurambaga butandukanye bwa Police y’u Rwanda yagiye agaragaramo cyane nkuwari umuvugizi wa Police y’u Rwanda mugihe cyingana n’imyaka itanu yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *