
Ikibazo cy’umutekano muke urangwa muri Kivu zombi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kuba agaterera nzamba gusa umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ukomeje gushaka uburyo bwose hagomba kugira igikorwa imitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa muri Congo Kinshasa ikarandurwa bya burundu yaba iyabanyamahanga cyangwa abene gihugu kuko guhangana kwayo n’ Ingabo za Congo FARDC bikomeje gutera umutekano muke imbere mugihugu no mubihugu bya baturanyi.
Umuyobozi w’ umuryango w’Afurika y’iburengerazuba Perezida w’u Burundi General Evariste Ndayishimiye ntacyo atari gukora ku kibazo cya Congo afatanyije n’umuhuza washyizweho na EAC uwahoze ari Perezida wa Kenya Bwana Uhuru Kenyatta ndetse nibindi bihugu by’umwihariko Angola byagiye bigerageza guhuza Leta ya Kinshasa na Kigali kuko nkuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yakomeje kubigarukaho nyuma yo koswa igitutu numwe mumitwe ibarizwa kubutaka bw’igihugu cye M23 aho yongeye kubura imirwano na FARDC ndetse igafata ibice binini.
Gusa igasaba ibiganiro na Leta ya Kinshasa kugira ngo babashe kumvikanya no gucyemura neza ibibazo byatumye uyu mutwe ubaho gusa Kinshasa igahitamo kwegeka ikikibazo ku muturanyi wayo u Rwanda hagiye habaho ibiganiro bitandukanye aho Angola yagerageje guhuza Leta zombi ndetse hagashakwa igisubizo kirambye.
Kuri cyi cyumweru nibwo Perezida w’u Burundi General Evariste Ndayishimiye yaheze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yageze mu masezerano yiswe Ntare Rushatsi umuyobozi wa EAC Perezida Ndayishimiye Evariste yagiye kongera kuganira na mugenzi we Perezida Felix Antoine Tshisekedi kugirango babe bakongera igihe cy’ubutumwa bw’ingabo za EAC zahawe izina EACRF.
Ibi ni nyuma y’ inama iheruka kubera I Nairobi muri Kenya aho abayobozi b’ingabo bahuriye kugira ngo baganirire hamwe ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo naho Ingabo zashyizweho n’umuryango w’Afurika y’iburazuba kujya kugarura amahoro muri ki gihugu zigeze ubutumwa zoherejwemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arizo EACRF.
