Capt Mbaye Diagne intwari y’ Umunyasenegare wishwe agerageza kurokora Abatutsi 1994.

Kwibuka Capt. Mbaye Diagne byabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi abahagarariye Ambassade ya Senegare mu Rwanda nabahagarariye Umuryango w’abibumbye ndetse na Guverinoma y’ u Rwanda nabagize Umuryango we bitabiriye uyumuhango.

Uyumunsi kwitariki 31.Gicurasi.2023 kunshuro ya Kabiri mugihe u Rwanda rukiri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka kunshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi habereye umuhanga wo kwibuka kunshuro ya kabiri no kuzirikana ubutwari bw’ umunyasenegare Captain Mbaye Diagne wari mubutumwa bw’ amahoro bwa MINUAR kuri uyumunsi wanamwitiriwe Capt Mbaye Diagne Day kubwibikorwa yazize ubwo yarari kurokora abantu bicwaga.

Umuryango w’abibumbye nubwo ntacyo wakoze ngurokore Abatutsi bicwaga mu Rwanda harimo abitanze bashaka kurokora bamwe mubatutsi batabitumwe nurwego bakoreraga, abo barimo uyu munyasenegare Capt Mbaye Diagne waruri mungabo zayoborwaga na Lt.G Romeo Dallaire nawe wakoze ibishoboka byose haba mbere gato ya Jenocide ndetse no muri Jenoside nyirizina ngo arebeko yakoresha ubushobozi yarafite ariko umuryango w’abibumbye ukamwimamatwi bikarangira abuze icyakora ahubwo ugahitamo kugabanya izaringabo zawo mu Rwanda abari bazihungiyeho bakicwa ntakirengera.

Mubuhamya bwe yagiye atanga nyuma yo kuva mu Rwanda yagiye abigarukaho kenshi cyane ndetse uyu munyacanada Lt.G Romeo Dallaire nkuwaru muyobozi wa MINUAR mugitabo yise Shake hands with devil naho agaragaza cyane ko ntako atagize ngo agaragarize umuryango mpuzamahanga ko mu Rwanda abatutsi bari bagiye kwicwa n’ intagonrwa z’ Abahutu zari zihagarikiye n’ ubuyobozi bubi bwari bwarabibye amacakubiri mubantu kuva kera.

Capt Mbaye Diagne ni Umunyasenegare wakoreraga mu ngabo za MINUAR zari zaroherejwe kubungabunga amahoro mu Rwanda mu 1993-1994 uyu yishwe amaze kurokora abarenga 1000 nkuko bivugwa n’ abatanga buhamya bikanemezwa n’ Umuryango w’abibumbye yishwe ara shwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *