Nyuma ya rwaserera nyinshi zatejwe no kuba ishyirahamwe ry’umupira w’ amaguru muri Senegal ryaragaragaje ko u Rwanda ntahantu rufite rwacumbikira abakinnyi mu karere ka Huye mumukino wo kwishyura kw’ikipe y’igihugu Amavubi wakinnye na n’ikipe y’igihugu ya Senegal ahubwo ko bakinira muri Senegal CAF ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika nyuma y’isuzuma neza imbogamizi zatanzwe zabonewe igisubizo none irishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ryemejeko umukino uzabera I Huye mu Rwanda wokwishyura.

Byamaze kwemezwako bidasubirwaho rwose Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ryemeje ko umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakina na Senegal uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki 9 Nzeri 2023. Kuko Ibikorwa remezo nkama hoteri nyuma y’isuzuma ryakozwe ryemeje ko ahari yo ku rwego rwo hejuru mu karere ka Huye.